Kwikinisha ni igikorwa gisanzwe kiba ku gitsina gabo ndetse n’igitsina gore kandi mu ngeri zose ku myaka itandukanye. Kwikinisha ni igihe umuntu yikorakora ku bice by’imyanya y’ibanga cyangwa ibindi bice by’umubiri, ariko aganisha ku gushaka ibyishimo biva mu gukora imibonano mpuzabitsina.
Ubushakashatsi ku bantu bakuze bugaragaza ko kuva kuri 27% kugeza kuri 40% by’abagore, ndetse no kuva kuri 41% kugeza kuri 65% by’abagabo bikinisha buri kwezi.
Amakuru dukesha urubuga #Healthline.com ndetse na #Medicalnewstoday.com avuga ko, uretse imyumvire cyangwa ibihuha by’abantu, ubushakashatsi bugaragaza ko nta ngaruka zigaragara ziterwa no kwikinisha ku bagabo cyangwa ku bagore. Ariko, kwikinisha iyo byarenze urugero bishobora gutera ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Ese ni iki gitera umuntu kwikinisha muri rusange?
Buri muntu wese wikinisha ku giti cye afite impamvu ibimutera, ariko bamwe bafite impamvu bahuriyeho:
-Kuba afite uburyo bworoshye bwo kureba amashusho y’urukozasoni
– Kuba aba ahantu atabasha kubonana n’abo badahuje igitsina, nko muri gereza, mu mahugurwa, mu kigo cy’ishuri, akazi ndetse n’ahandi.
– Kuba yaranyuze mu bihe byo gufatwa ku kungufu nabyo bishobora gutuma yanga abo badahuje igitsina agashimishwa no kwikinisha.
– Amateka y’umuryango
– Kuba nta mukunzi cyangwa inshuti badahuje igitsina agira.
Hari n’izindi mpamvu nyinshi.
Dore bimwe mu byiza byo kwikinisha:
Healthline.com ivuga ko kwikinisha ari ibintu bisanzwe ndetse abantu benshi mu ngeri zose babikora. Kwikinisha mu rugero ku bagabo ndetse n’abagore bifasha:
. Kugabanya umunaniro w’ubwonko(stress).
. Bituma umuntu asinzira neza.
.Birinda uburakari ndetse no kwigunga.
.Bituma ugabanya irari ndetse n’impagarara zo gukora imibonano mpuzabitsina.
. Bigabanya ibyago byo kwandura imibonano mpuzabitsina.
.Bituma ufata umwanya wo gutekereza ku bindi bintu bitari imibonano mpuzabitsina.
. Ku bagabo bigabanya ibyago byo kwandura kanseri y’udusabo tw’intanga( Prostate Cancer) kuko ngo gusohora kenshi ku bagabo birinda kwandura iyi kanseri.
. Birinda gutwara no gutera inda zitateganyijwe.
.Bigabanya ingezo yo guca inyuma uwo mwashakanye cg mukundana. . Ubushakashatsi bwo muri 2015 bwagaragaje ko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abagore bikinishije barashatse, byatumye bigirira icyizere, bongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina n’abo bashakanye ndetse bongera ibyishimo bituruka muri icyo gikorwa.
Kwikinisha birenze urugero
Ibimenyetso: Hari ibimenyetso byinshi bikwereka ko wabaye imbata yo kwikinisha, ku buryo bishobora kukugiraho ingaruka mu gihe utabihagaritse.
Kimwe mu bimenyetso bikwereka ko wabaye imbata yo kwikinisha nuko wumva wabikora inshuro nyinshi zishoboka ku munsi, kandi ukaba utatinya kubikorera aho uri hose, haba ku kazi, mu rugo ndetse no mu nama cg mu bindi birori.
.Ikindi kimenyetse cyerekana ko wabaswe no kwikinisha nuko uba wumva igisubizo ikibazo cyose ugize cyasubizwa no kubanza kwikinisha.
.Kumva ko abo mudahuje igitsina ntacyo ubakeneye ahubwo wihagije.
.Kutabasha kwihangana ukabireka igihe watekereje kubikora.
Ingaruka Mbi zo Kwikinisha birenze urugero:
- Kugira amarangamutima ari hejuru cyane ndetse no guta umutwe.
- Kumva ko wihagije mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina.
- Guhorana isura irakaye.
- Kwangirika kwa hato na hato kw’imyanya y’ibanga.
- Kutagira ubushake bwo gukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo mudahuje igitsina ndetse n’igihe ubikoze ntibigende neza.
Dore ibyo wakora ngo wirinde kuba imbata yo kwikinisha
–Irinde kwishora mu kureba amashusho y’urukozasoni inshuro nyinshi.
– Gerageza kuha umwanya ibindi bikorwa nka: Siporo, kumva indirimbo, gusura abantu, kujya mu bitaramo, ndetse no gusoma ibitabo.
-Suzuma uburyo ukemura ibibazo uterekeje amarangamutima yawe mu kwikinisha.
– Gana abaganga b’inzobere z’ubuzima bwo mu mutwe bakuganize.
Ibivugwa ku ngeso yo kwikinisha kandi Atari byo:
-Kubura urubyaro.
– Kugabanuka kw’ingano y’igitsina(kubagabo)
-Kugabanuka kw’imisemburo
– Kugabanuka kw’intanga z’abagabo no gucika integer kwazo.
-Gutakaza icyerekezo.
– Kunanuka
-Kwibagirwa vuba
-Gutakaza ibiro.
Inkuru yanditswe na Theophile Bravery #Rwandanews24
Number yanyu