Abana bo mu karere ka Rutsiro barimo bahiga mu ishyamba, babonye umurambo w’umugabo bivugwa ko yari amaze ibyumweru bibiri aburiwe irengero. Ni mu gihe umugore wela nyakwigendera avuga ko yari aziko yagiye gushakira ubuzima muri Uganda.
Ibi byabaye kuri uyu wa 29 Mutarama mu murenge wa Mushonyi, akagari ka Kaguriro ho mu mudugudu wa Kabere mu masaha ashyira saa saba z’amanywa.
Amakuru avuga ko aba bana barimo bahiga utunyamaswa babonye umurambo w’umugabo wapfiriye mu ishyamba ry’ahitwa Nyarusozi iruhande rwe hari akajerekani ka litiro imwe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushonyi witwa Mwenedata Jean Pierre, yabwiye Rwandanews24 ko aya makuru ari impamo.
Ati “Umurambo w’uwo mugabo wabonwe n’abana barimo bahiga utunyamswa, aho bawusanze mu ishyamba yarapfuye yitwaga Ntamuhanga Bonaventure, umugore we witwa Nyirabivunge Felicite akaba yavuze ko yari amaze ibyumeru bibiri yaramubuze ariko yaketse ko yagiye Uganda kuko asanzwe ajyayo.”
Mwenedata akomeza avuga ko uyu mugabo atari ubwa mbere yari agiye atavuze kuko no mu bihe byahise yigeze agenda agata umuryango akara umwaka nyuma agatahuka.
Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda amakimbirane no gutangira amakuru ku gihe ndetse bakarushaho gukoresha ikayi y’umudugudu ishyirwamo amakuru y’abinjiye n’abawusohotsemo.”
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Murunda kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
