Rubavu: ADEPR yahaye umukoro andi madini n’amatorero

Abayoboke b’Itorero ADEPR mu Rwanda basanzwe bahuzwa n’imirimo y’ivugabutumwa ariko abo mu karere ka Rubavu barajwe inshinga no guhangana n’icyo bise “Umudayimoni w’igwingira” n’mirire mibi byiganje mu bana.

Aha niho abanyamuryango b’iri torero mu mirenge ya Cyanzarwe na Busasamana bahera bavuga ko ibikorwa byakozwe ku bufatanye na kompasiyo byabafashije kwivana mu bukene no mu mirire mibi yugarije abana babo.

Mu giterane cy’ivugabutumwa bamurikiyemo ibikorwa bateganya gukora mu myaka iri mbere bihaye intego yo kurandura igwingira ry’abana barenga 1,400 bari muri iyi mirenge.

Umushumba w’itorero ADEPR mu Rwanda, Pasiteri Isaie Ndayizeye avuga bashyize imbaraga mu kurwanya igwingira bakoresheje abafashamyumvire bashyizwe kuri buri torero.

Ati “Nyuma yo kubona ko abana iyo bagwingiye hari ibyo batageraho mu bihe by’izabukuru ryabo duhitamo gufatanya na Leta kurwanya no guhangana n’igwingira, kandi iki gikorwa kizakorwa mu gihugu hose ku buryo aho dufite insengero zisanzwe zisengerwamo ku cyumweru rero mu minsi isanzwe twasanze hashobora kubera inyigisho ziganisha ku guhangana n’igwingira.”

<

Pasiteri Ndayiseye avuga ko kuri buri Torero hagiye hashyirwaho abafashamyumvire 2 ku buryo bazajya bapima abana buri cyumweru abasanzwe mu mirire mibi n’igwingira bagashyirwa muri gahunda y’abafashwa kurivamo, kuko abo bana bazajya basangwa mu mirirw mibi bazajya bakurikirana ku bibazo byo mu miryango bituma abana bajya mu igwingira nabyo bigakemurwa.

Pasiteri Ndayizeye akomeza avuga ko ADEPR idafashaa ngo ihore ibafasha kuko harimo n’abahabwa amatungo ngo babashe kubona ifumbire n’amata nk’ibyakoreshwa mu kurwanya igwingira kandi bakaba babikora ngo umuturage afashwe kwifasha.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse ashimira ADEPR imbaraga yashyize mu kurwanya igwingira nk’ikibazo gihangayikishije.

Ati “Ikimenyetso cyo gufasha abaturage bihoraho bakigaragaje aho bahawe amatungo ngo azabafashe mu gufumbira beze, kandi aho bisaba ubukangurambaga turaza gufatanya na ADEPR siyo gusa n’andi matorero n’amadini.”

Kambogo akomeza ashimira ADEPR kuba yarashyize imbaraga mu kurwanya igwingira nk’ikibazo gihangayikishije aka karere.

Abakiristu bo mu matorero akorera muri iyi mirenge bagize uruhare mu gutangiza igikoni cy’itorero bashimiwe kuko kizabafasha guhangana n’igwingira.

Uwineza Frank Ferdinand ati “Dushimiye Imana na Leta y’u Rwanda ishyira umuturage ku isonga.”

Byaratunejeje kumva ko abana barererwa muri kompasiyo bagiye guhabwa amatungo, abana bacu abenshi bagiye mu mushinga bari mu mirire mibi ariko ubu bameze neza.

Muri uyu muhango hatanzwe kandi ku miryango itishoboye Inka 15 zikomoka ku nka 16 zahawe abaturage muri 2019 zikaba arizo zituwe n’indi nka 1 yahawe umupariteri ugeze mu zabukuru, hatanzwe ihene zikamwa 10 zahawe abagenerwa bikorwa kubera ko amashunushunu yazo arwanya bwaki, hanatanzwe kandi intama 112.

Sibyo gusa kuko itorero ADEPR ryubakiye imiryango itishoboye Ubwiherero 25 bujyanye n’igihe, hanatangwa kandi n’ibikoresho byo mu marerero y’abana .

Mu mirenge yabereyemo ubu bukangurambaga habarurwa abana barenga 1,400 bagwingiye kuko 862 basangwa mu murenge wa Cyanzarwe naho 632 bagasangwa muwa Busasamana.

Abana bagaburiwe indyo yuzuye
Imiryango 15 yorojwe inka zo kubafasha kubona amata n’ifumbire
Imiryango irenga 120 kandi nayo yagabiwe intama
Imiryango yorojwe kera ivuga ko nta geingira rikiyirangwamo
Imiryamgo imwe yafashishwe kugira ubwiherero n’ubwogero bwujuje ibisabwa

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.