Abaturage bo mu karere ka Rubavu bavuze ko bumvise urusaku rw’amasasu batabashije kumenya impamvu yayo. Ni mu gihe Umuvugizi wa Polisi yatangarije Rwandanews24 ko hiyambajwe kurasa mu kirere kugira ngo hafatwe ibisambo byari bimaze gukomeretsa abaturage.
Ibi byabereye mu murenge wa Rubavu mu rukerera rwo kuri uyu wa 29 Mutarama 2023.
Uyu muturage yagize ati “Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu twumvishe urusaku rw’amasasu ariko ntitwamenye impamvu yavuze, gusa mu gitondo nibwo twaje kuganirizwa n’Ubuyobozi.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba, CIP. Mucyo Rukundo yahamirije Rwandanews24 ko uru rusaku rw’amasasu rwumvikanye.
Ati “Nibyo koko amasasu yumvikanye mu murenge wa Rubavu, ni nyuma y’uko inzego z’umutekano zakurikiye ibisambo byari bimaze kwiba bigakomeretsa abaturage, habaho kurasa mu kirere ndetse ibisambo bibiri byafashwe ariko nta gikuba cyacitse kuko nta warashwe.”
CIP. Mucyo yakomeje avuga ko umuzamu wabonye ibi bisambo agatabaza arwariye mu bitaro bya Gisenyi nyuma y’uko bimutemye mu mutwe.
CIP. Mucyo yakomeje avuga ko ibisambo bibiri byafashwe nyuma y’uko byageraga kuri 4 bibonwa n’umuzamu wo kuri Christian Church witwa Habimana Enock yabihagarika bikamurwanya atabaje nibwo inzego zishinzwe umutekano zatabaye ndetse kuri ubu ibisambo byafashwe bifungiye kuri Posite ya Polisi ya Byahi.
CIP. Mucyo yaboneyeho gusaba abaturage kugira uruhare ku mutekano kandi bagatanga amakuru ku bantu bashobora guhungabanya umutekano ndetse yabasabye no gushishikarira umurimo bakarya ibyo bakoreye, aho kumva ko bazatungwa n’ibyo bibye kuko Polisi ikomeje gushakisha abakiri muri izo ngeso mbi z’ubujura.
Rwandanews24 yaje kumenya amakuru ko uretse uyu muturage wakomeretse hari n’abanyerondo bakomerekejwe n’ibi bisambo, ndetse ko inzego z’ibanze niz’umutekano zaganirije abaturage muri iki gitondo zirabahumuriza zibasezeranya ko ibisambo byose muri uyu murenge bizafatwa bafatanyije.

