Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose avuga ko mu bukangurambaga bamazemo iminsi bwa (Tubegere duca ingando) mu mirenge bamaze kugeramo basanze amakimbirane yo mu ngo aza ku isonga mu bibazo byugarije umuryango.
Mu kiganiro aherutse guha Rwandanews24, uyu muyobozi w’akarere yavuze ko amakimbirane yo mu ngo ariyo mbarutso y’ibibazo bahura nabyo bigaruka ku mibereho mibi y’abatuye aka karere.
Ati “Ntabwo turabasha kuzenguruka mu mirenge yose igize akarere ariko aho tumaze kugera twasanze amakimbirane yo mu ngo ari yo mbarutso y’ibibazo bituma abana bata amashuri, abana bajya mu mirire mibi n’igwingira, ndetse hari n’aho twasanze imiryango ibana idasezeranye turayigisha kandi hari abo babyumvise barasezerana.”
Murekatete akomeza avuga ko imirenge ya Nyabirasi na Kigeyo ariyo basanzemo imiryango myinshi yabanaga itarasezeranye kandi bamaze gusezeranya irenga 100, ni mu gihe muri uyu mwaka barimo gutangira wa 2023 bateganya kuzasezeranya imiryango myinshi kugira ngo ibibazo by’imyumvire mibi n’amakimbirane yo mu miryango biveho maze n’abana bagwingira bagabanyuke.
Murekatete yatunze agatoki bamwe mu bakozi ba Leta, aba motari n’abacuruzi bahugira mu gushaka amafaranga abana babo ntibitabweho bagaharirwa abakozi bo mu rugo bikarangira bagiye mu mirire mibi, gusa ngo hari abafatanyabikorwa batangiye kubafasha kwigisha imiryango irimo imirire mibi n’igwingira, kuko harimo abagira abana bagwingiye atari uko babuze ibyo kugaburira abana.
Murekatete yavuze muri iyi gahunda baje kubona umwe mu barimu ufite umugabo w’umuyobozi w’ikigo cy’ishuri wari ufite umwana mu mirire mibi ariko yaganirijwe akaza gukira, ndetse yemeza ko usibye abaturage bifite hari abandi bake batishoboye usanga bahabwa shishakibondo bakazigurisha ariko baganirijwe kuri ubu bikaba byaracitse.
Umuyobozi w’akarere akomeza avuga ko mu bindi bibazo basanze byiganje mu mirenge harimo ibibazo byo kwishurwa ingurane kandi ibireba akarere birimo gukemurwa mu gihe ibireba ibindi bigo nka REG bamaze ku bibashyikiriza kugira ngo mu kwezi kumwe bizabe byakemutse.
Gahunda ya Tubegere duca ingando yatangirijwe mu murenge wa Boneza, ikomereza mu mirenge ya Murunda, Nyabirasi, Mukura na Kigeyo ikaba izakomereza no mu yindi mirenge y’aka karere, aho ubuyobozi bugenda bukegera abaturage ndetse bukanabasha kwakira ibibazo byabo bakahava ibishoboka bibonewe ibisubizo.

