Rutsiro: Abayobozi bavuze impamvu bagiye gusubiza abakozi amafaranga bari bakaswe

Nyuma y’uko bamwe mu bakozi b’akarere ka Rutsiro bumvikanye bavuga ko batishimiye umwanzuro wo kuvogera umushahara wabo, ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bwumvishe ibyifuzo byabo, maze amafaranga bari bakaswe bakaba bagiye kuyasubizwa.

Ibi ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwabitangarije Rwandanews24 nyuma y’inkuru yari yasohoye mu ijoro ryo ku wa 26 Mutarama 2023, yavugaga ko aba bakozi batishimiye gukatwa umushahara ngo ayo mafaranga ajye kwishyurira abaturage bishyuye amafaranga atuzuye ya Mutuelle de sante.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Havugimana Etienne avuga ko komite nyobozi yafashe umwanzuro wo gusubiza aba bakozi amafaranga bari bakaswe kuko batabonye umwanya ngo buri wese asinyire ayo yiyemeje gufasha.

Ati “Umwanzuro wo gusubiza abakozi amafaranga bari bakuweho yo kwishyurira abatishoboye MUSA wemejwe na komite nyobozi kandi Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere yahise yandikira RSSB asaba ko amafaranga yasubizwa Akarere bityo nako kakayasubiza bene yo.”

Havugimana akomeza avuga ko Impamvu bayasubije abari bayakaswe hatabonetse umwanya wo gusinyisha buri wese wari wabyiyemeje n’ayo yiyemeje gutanga, bityo ubutaha bizajya byitabwaho maze buri mukozi ubishaka azayitangira ku giti cye.

Amakuru Rwandanews24 yamenye ni uko aya mafaranga atarasubizwa abakozi kuko umwanzuro wo kuyabasubiza wafashwe na komite nyobozi y’aka karere kuri uyu wa 27 Mutarama 2023.

Rwandanews24 yifuje kubona kopi y’iyo baruwa yandikiwe RSSB isabwa gusubiza aya mafaranga arenga Miliyoni 4 zari zakaswe abakozi bamwe batabishaka, maze Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere witwa Bagirishya Pierre Claver avuga ko atari mu biro kandi ibaruwa akaba atayigendanye ko yaboneka kuri uyu wa mbere tariki 30 Mutarama 2023.

Inkuru bifitanye isano:

Rutsiro: Harakurikiraho iki nyuma yo gukata 5% ku mushahara w’abakozi?

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *