Rubavu: Umuganga yatemwe mu mutwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana

Umuganga witwa Maniragaba Jean D’Amour wo mu karere ka Rubavu, usanzwe akora ku kigo nderabuzima cya Mudende yatemaguwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana.

Ibi byabereye mu murenge wa Rugerero, akagari ka Gisa ho mu mudugudu wa Shwemu mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 Mutarama 2023 i saa yine z’ijoro ubwo yari atashye iwe.

Nzabahimana Evariste, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero yahamirije Rwandanews24 aya makuru.

Ati “Uriya mugabo yatemwe n’abagizi ba nabi ndetse mu ba bikoze nta n’umwe urafatwa., amakuru yaduhaye n’uko abagabo bamukurikiye bamuturutse inyuma bamusaba ibyo yari afite byose, asingira mo umwe baragundagurana atabonye ko ibyo bisambo bifite umupanga nibwo byamutemye.”

Nzabahimana akomeza avuga ko bamwambuye ikofi baza gusanga nta mafaranga yarimo ibyangombwa barabijugunya bitoragurwa n’irondo.

Maniragaba yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Rugerero ngo abashe kwitabwaho, mu gihe abamutemaguye bagishakishwa.

Rwandanews24 yaje guhabwa amakuru y’uko aha hatemaguriwe uyu mugabo na none muri iri joro hari undi wahategewe akubitwa icyuma mu mutwe ndetse yamburwa amafaranga, akaba nawe yahise ajya ku kigo nderabuzima cya Rugerero.

Abaturage bo muri uyu murenge ni kenshi bagiye bumvikana mu itangazamakuru bavuga ko bakorerwa ubugizi bwa nabi n’abadakunda kumenyekana baba bitwaje intwaro gakondo, ariko ugasanga nta gikorwa ngo ba buhashye.

Maniragaba Jean d’Amour yatemaguwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana bashakaga ku mwambura utwo afite

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *