Huye: Uruhinja rufite umwenge ku mutima rukeneye ubufasha

Na Annonciata BYUKUSENGE

Umwana w’amezi atandatu witwa Nziza Noah Atherhope yavutse muri Nyakanga 2022 ku Bitaro bya Kabutare nk’uko bigaragara ku ifishi itangwa no kwa muganga, ariko amaze ibyumweru bitatu avutse yafashe n’uburwayi batahise bamenya akagaragaza ibimenmyetso byo guhinduka ubururu ku mpera z’intoki, ibirenge n’umunwa, kunanirwa konka no kunanirwa guhumeka nk’uko umubyeyiwe yabibwiye Rwandanews24.

 Ababyeyi b’uyu mwana ni Ufitegihoza Felicite na Murekamanzi Cyprien batuye mu murenge wa Huye, Akagali ka Rukira, Umudugudu w’Agahenerezo mu karere ka Huye. Aba babyeyi bavuga ko bajyanye Umwana ku bitaro bya Kabutare kuko ariho yari yavukiye, babwirwa ko ku bitaro bya kaminuza CHUB aribo bashobora kubafasha.

Ati:”Twageze CHUB barananirwa batwohereza CHUK nabo batwohereza ku bitaro by’ I Kanombe, tubayo nyuma nabo baza kutwohereza Roi Faisal tubayo igihe kingana n’amezi abiri Umwana bamwongerera umwuka bamuha na serumu kugirango abashe kubaho kuko ntabwo yabashaga guhumeka umwuka we bitewe n’uwo mwenge ibizamini byagaragaje ko afite ku mutima.”

Uyu mubyeyi avuga ko mbere y’uburwayi bw’uyu mwana bari babayeho bifashije nk’abandi banyarwanda bose, ariko ubu byatumye basubira inyuma kuko nyina w’uyu mwana yari umwarimu mu kigo cy’amashuri kigenga. Nyuma y’ amezi abiri bamenye ko arwaje Umwana bahise bamwirukana amafaranga avuye ku mushahara we yari kujya abafasha aba arabuze. Se w’uyu mwana yakoraga akazi ko gutwara abagenzi kuri moto nubu niko agikora, ariko ngo ntacyo bibafasha kuko ibikenerwa ngo uyu mwana yitabweho birenze ubushobozi bwe.

Ati: “Ubushobozi bwose twari dufite bwarashize kuko kugirango Umwana yitabweho birahenze kuburyo usanga ku bitaro ntacyo mituweli idufasha nubundi twishyura amafaranga menshi. Umwana amaze amezi atatu nibwo babonye ko afite umwenge ku mutima, abaganga batubwira ko iyo Umwana avutse ingingo zose ziba zidafunze neza ariko iyo arize akivuka ubusanzwe uwo mwenge uhita wifunga ntakindi gikozwe, mbese bikizwa no kurira Umwana akivuka. Uwacu nawe yararize, ariko ntabwo uwo mwenge wifunze aribyo byateye uburwayi.”

Akomeza avuga ko igihe uyu mwana bari bamutwite ntabwo nyina yigeze agira ikibazo kuburyo bavuga ko ariyo ntandaro y’uburwayi bwe.

Mu bitaro byitiriwe umwami Fayisali bakimara kubabwira ko uyu Umwana afite indwara y’ umutima yitwa (Tetralogy of Fallot) mu ndimi z’amahanga, bababwiye ko mu Rwanda badafite ubushobozi bwo kubaga uruhinja.

Ati: “Batubwiye ko mu Rwanda badafite ibyuma byo kubaga uruhinja, ahubwo ko Umwana agomba kuzajya kuvurizwa mu Buhinde kuko ariho babasha kubaga umutima (Intracardiac Surgery) w’uruhinja. Batubwiye ko kugirango Umwana avurwe batubwiye ko dusabwa miliyoni 15 z’amafaranga y’ u Rwanda (15.000.000 frws). Dukeneye ubufasha ku muntu wese ufite inkunga yadutera.”

Abajijwe niba ikibazo cyabo barigeze bakimenyesha ubuyobozi bw’akarere, yagize ati: “Nandikiye akarere nkamenyesha ikibazo cy’uburwayi Umwana afite n’amafaranga dusabwa kugirango Umwana abashe kuvurwa, akarere kansubuza ko kazampa itike y’indege igihe amafaranga azakoreshwa mu buvuzi bwe azaba amaze kuboneka.”

Kugeza ubu, uyu muryango umaze kubona inkunga ingana n’amafaranga y’ u Rwanda miliyoni 2.600.000 (2.600.000frws), akaba yaratanzwe n’abantu batandukanye bagiye bamenya uburwayi bw’uyu mwana.

Uwakenera gufasha uyu mwana yakwifashisha telefoni ya Nyina umubyara ariyo +250783254147 ibaruye ku mazina ye ariyo Ufitegihoza Felicite cyangwa kuri +250782683346 ya Se umubyara ibaruye ku mazina ye ariyo Murekamanzi Cyprien.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *