Bamwe mu bakozi b’akarere ka Rutsiro bariye karungu nyuma yo gusanga umushahara wabo wakasweho 5% bamwe muri bo batarabimenyeshejwe, barasaba ko aya mafaranga yasubizwa kuri konti zabo kuko umushahara w’umuntu ari ntavogerwa.
Aba bakozi abaganiriye na Rwandanews24 bavuga ko nyuma y’izamuka ry’ibiciro ku isoko batagakwiriye gukomeza gukatwa umushahara wabo bamwe muri bo bo mu nzego z’utugari batahwemye kugaragaza ko ukiri muto.
Umwe yagize ati “Twagiye kubona tubona umushahara bawukase, batumenyesha nyuma ko ari amafaranga ya Mitiweli, kuva ku kagali kugeza ku karere , twakaswe 5% by’umushahara kandi hamwe na hamwe byakozwe nta mukozi n’umwe wabimenyeshejwe. Ibi tukaba dusanga byakozwe hirengagijwe ko tutanganya ubushobozi kandi bamwe muri twe turimo no kunanirwa no guhangana n’ibiciro biri ku isoko.”
Uyu mukozi abajijwe nimba bari baramenyeshejwe yavuze ko babimenyeshejwe ku munwa, nta na sms bahawe bakaba batunguwe no kubona amafaranga bahembwe ariya bayakaswe kandi byari kuba byiza buri umwe iyo atanga uko yifite dore ko hari n’abari kwifata.
Undi mukozi yagize ati “Njyewe rero kubera ko nkoresha BPR ubu barimo kuyihuza na KCB harimo Ibibazo bya Connexion ku buryo tutakibona Message abakoresha BPR, Nanjye nabimenye tuvuye mu nama na Governor ku Karere abandi bakoresha izindi Banque ngo babonye Message amafaranga bayakase ngo bagiye badukata 5% ya Salary ngo ya Mutuel da! mbese Twese twumiwe kandi nta ruvugiro pe! Ubu Nanjye ninjya kureba Ejo kuri Compte nzasanga ari uko bimeze kuko ngo ni Abakozi Bose b’Akarere.”
Yaba abakozi bo mu kagari, ku murenge no ku karere bakaswe aya mafaranga usanga nta n’umwe wishimiye iki cyemezo kuko ntan’uwari kugaragaza ko atacyishimiye mu maso y’umukoresha we yari gufatwa nk’ugumuye abandi bakozi bikamuviramo gutotezwa.
Aba bakozi icyo bahuriraho n’uko kwitanga bitakagizwe agahato, ahubwo buri umwe yajya yitanga uko ubushobozi bwe bungana kuko nk’abakozi bo mu nzego z’utugari barimo kurira ayo kwarika nyuma yo gukatwa inoti y’ibihumbi 5 frw, ni mu gihe abo mu murenge kugeza ku karere bakaswe hejuru y’ibihumbi 12 frw hagendewe ku mushahara bahembwa.
Aba bose kandi ngo batunguwe no gusanga agashahara kabo kashinzwemo umuheha ngo ni ukuzamura ibipimo by’ubwisungane mu kwivuza.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose ntavuga rumwe n’aba bakozi bavuga ko bakaswe amafaranga batabizi, kuko icyo azi ari uko abakozi aribo bisabiye ko bagira igikorwa bakora cyo gufasha kigaruka ku mibereho myiza y’abaturage.
Ati “Icyo nzi n’uko abakozi b’Akarere bisabiye kugira uruhare mu bikorwa biri social nk’uko na Dasso bajya babikora bakubakira abatishoboye, aba bakozi bo basabye kwishyurira abatanzeamafaranga y’ibice muri Mutuelle de sante, aho babyemereje mu nama y’abakozi. Gusa hari uwumva we atabishaka ya yasubizwa kuko nibo babyisabiye natwe twarayatanze.”
Amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga ko iyi nama yari yitabiriwe n’abakozi bo ku rwego rw’akarere ndetse n’aba Gitifu b’imirenge bakahava bose biyemeje kwitanga amafaranga ngo bazamure umuhigo wa mutuelle, maze amafaranga yatanzwe muri buri murenge abe ari naho ajya kuzamura.
N’ubwo bimeze uku, kuri uyu wa 26 Mutarama 2023 Imidugudu 7 yesheje umuhigo wa mituweli 100% mu karere ka Rutsiro bahawe ibihembo by’ubudashyikirwa, Abayobozi bayo bambikwa ikamba. Babishyikirijwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François.
Ku wa 10 mata 2020, Akarere ka Rutsiro kasohoye ibaruwa igaragaza ko umuyobozi wa karere w’ungirije ushinzwe imibereho myiza Madame Musabyemariya Marie Chantal yakiriye amafaranga yatswe Abarimu nk’inkunga yo gufasha abaturage bazahajwe n’ingaruka z’ubukene baterwa n’icyorezo cya covid-19.
Icyo gihe n’uko amakuru yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranya mbaga yagaragaza ko Abarimu bamwe batishimiye icyo gikorwa cyo kwakwa amafaranga kandi nabo ingaruka zarabageraho kimwe nk’abandi maze biza kurangira bayasubijwe, akarere kishakamo ubundi bushobozi bwo gufasha abaturage bari barazahajwe n’ingaruka za Covid-19.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru muri Werurwe 2022, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yibukije ko gufasha ari ubushake bw’umuntu atari itegeko, asaba ko niba hari umukozi wa Leta wo mu Karere ka Nyamasheke watanze umusanzu wo kubakira abatishoboye bitamuvuye ku mutima, yakwegera ubuyobozi bukamusubiza amafaranga ye.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko mu ntangiriro za Gashyantare uwo mwaka hagaragaye abarimu bo mu Karere ka Nyamasheke binubiraga ko bari gusabwa gutanga amafaranga yo kubakira abatishoboye. Bavugaga ko nta bushobozi bafite, bakitsa cyane ku mushahara muto bahembwa basobanura ko na bo barimo abakeneye kubakirwa.

Twahisemo gukora muburyo budasanzwe
Ibi bintu si byiza rwose pe, ni rya yekinika ry’abayobozi baba bashaka kugaragara neza.
REKA NGIRE ICYO NSABA RWANDANEWS24, UJYE WANDIKA URASA KU NTEGO, KWANDIKA USUBIRAMO IBYO WAVUZE BIGATUMA INKURU IBA IGITABO BICA INTEGE ABASOMYI. TURI MU ISI YIHUTA ABANTU BABA BAFITE BYINSHI BYO GUKORA NTABWO ARUGUSOMA IBYAWE GUSA.