Rubavu: Visi Perezida w’urukiko aratungwa agatoki mu isambu y’I 1959

Visi Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Gisenyi tutifuje gutangaza imyirondoro ye arashyirwa mu majwi n’umuturage witwa Uwimana Solange yita akarengane yakorewe akaba amaze imyaka 10 asiragira mu nkiko hejuru y’ubutaka yaguze mu murenge wa Cyanzarwe bufite aho buhuriye n’ibibazo by’amateka yo mu 1959 u Rwanda rwanyuzemo, ni mu gihe uyu mugabo yahakanye ibyo avugwaho n’abaturage.

Ikibazo cy’iyi sambu kandi gifite aho gihuriye n’ikibazo Ntibankundiye Patrick yagejeje kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika igihe yasuraga Akarere ka Rubavu ku itariki ya 10 Gicurasi 2019.

Mu gushaka kumenya imbarutso n’imizi y’iki kibazo Rwandanews24 twageze aho iyi sambu iherereye mu murenge wa Cyanzarwe maze tuganira na bamwe mu bazi iby’iki kibazo kimaze imyaka cyaranze gukemuka.

Ese Visi Perezida w’urukiko ahurira hehe n’iki kibazo?

Nyuma y’uko Rwandanews24 ibonye kopi y’ibaruwa yanditswe na Ntibankundiye Patrick kuwa 28 Ukuboza 2022 yihana umucamanza wo mu rukiko rw’ibanze rwa Gisenyi witwa Habari Jean Gabriel, akagaragaza ko Visi Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Gisenyi ariwe wamugiriye iyi nama yo kumwihana twashatse aho aba bombi baba bahuriye maze tuganira na bamwe mu bazi iki kibazo.

Ntibankundiye Patrick muri iyi baruwa ndende hari aho yanditse agira ati “Nagiye gutakambira Vice President w’Urukiko rwisumbuye kuko sinzi uwari wambwiye ko akuriye komite yo kurwanya ruswa n’akarengane, mutekerereje ibyanjye arumirwa, akambaza nimba koko iyo myanzuro yombi ivuguruzanya mubwira ko ihari ndayimwereka. Ambwira ko nahumura ngatuza ko umucamanza aramutse afashe icyemezo kidakurikije amategeko najya no mu karengane. Ngicyo icyatumye umunsi wo gusubukura urubanza naramwihannye, nanga ko nategereza kuzajya mu karengane.”

Uwimana Solange ufitanye ikibazo na  Ntibankundiye yatangarije Rwandanews24 ko kuba aba bombi bafitanye umubano wihariye biri mu byadindije urubanza rwe.

Ati “Kuba, Visi Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Gisenyi yaragiriye inama uwo tuburana amusaba kwihana umucamanza bigaragza ko uru rubanza arufitemo inyungu, kuko amakuru avuga ko uwo tuburana natsindwa mu rukiko rw’ibanza azahita ajuririra mu rwisumbuye maze uyu Martin akaba ariwe uhita afata uru rubanza kugira ngo ntsindwe cyangwa rudindire. Nkaba nifuza ko nahabwa indishyi z’akababaro za miliyoni 4 z’amatike y’indege zatezwe n’abana buwo twaguze baje muri ibi bibazo bimaze imyaka 10 byarananiranye.”  

Undi mutangabuhamya wo mu kagari ka Kinyanzovu yavuze ko aba bombi bafite aho bahuriye kuko Ntibankundiye ariwe usanzwe acunga amasambu ya Visi Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Gisenyi afite mu murenge wa Cyanzarwe.

Aba bakaba bavuga kubera kwivanga mu manza kwa Visi Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Gisenyi bidindiza imanza kandi atagakwiriye gutanga inama irwanya umucamanza mugenzi we, uku kwivanga kukaba kwatuma akekwaho ruswa kandi akuriye itsinda riyirwanya.

Imiterere y’ikibazo cy’iyi sambu n’uko cyageze ku mukuru w’Igihugu ariko kikaba kitarakemuka

UwimanaSolange mu kiganiro yahaye Rwandanews24 yavuze ko yaguze isambu na Kanakuze Budensiyana; ariko ngo yitaba Imana batarakora ihererekanya ry’ubutaka (Mutation), akomeza avuga ko yakomeje gutunga ubutaka mu gihe yarategereje ko abazungura b’uwayimugurishije bazaboneka bakamukorera mutation.

Ati “Ku itarikiya 8 Kamena 2018 nyuma y’imyaka igera kuri 6 nguze ubwo butaka ari njye ubutunze bunanyanditseho nzaguhamagarwa na Bizimungu umuturage uturiye iyo sambu wari unasanzwe ayikodeshwa na Kanakuze kuko nyigura niwe wayihingaga aho yari ayimazemo imyaka 14, ambwira ko  uwitwa Ntibankundiye Patrick na nyina witwa NDENGEJEHO Lea bazanye n’umuhesha w’inkiko witwa Kagaba bavuga ngo baje kurangiza icyemezo cy’Inteko y’Abunzi b’Akagari ka Kinyanzovu cyo kuwa 22/11/2014 Ndengejeho Lea yatsinzemo Kanakuze Budensiyana.”

UwimanaSolange akomeza avuga ko yahise ajya gushaka icyemezo gifite No 41/2014 kivuga ko Kanakuze Budensiyana yaburaniye mu Nteko y’Abunzi b’Akagari ka Kinyanzovu na Ndengejeho Lea ku itariki ya 22/11/2014 kiriho na kashe mpuruza ari nacyo uwo muhesha w’Inkiko yari aje gushyira mu bikorwa ariko mu gitabo cy’Abunzi iyo nimero No 41/2014 bigaragara ko uwo mwanzuro wari uw’ikindi kibazo kitareba iyo sambu yagurishijwe ahubwo ari nimero y’ikibazo undi muturage witwa Bazimaziki Faustin yaburanye muri iyo nteko y’Abunzi ku kibazo yari afitanye na Bamvuzayo Jean Damascene baburana isambu iherereye mu Mudugudu wa Kanyamagare ma Kagari ka Ryabizige.

Uwimana ati “Impamvu z’akarengane kanjye zishingiye Kuba hari imyanzuro 2 ifite No 1 (nimero 41/2014) kandi ivuga ku bibazo 2 bitandukanye ariko mu gitabo Abunzi bandikamo ibibazo byakiriwe n’ibyakemutse hakaba hagaragaramo umwanzuro umwe, ndetse no kuba bataramenyeshejwe imyanzuro y’icyemezo cy’Abunzi ari nayo isabirwa gushyirwa mu bikorwa.”

Ikindi nshingiraho n’uko Abunzi 3 bagize uruhare mu guhimba imyanzuro barahamwe n’icyaha n’ubwo baje kugirwa abere mu buryo budasobanutse n’urukiko rukuru, urugereko rwa Musanze.

Kuva kuwa gatandatu, tariki 21 mutarama 2023 ubwo tangiraga gukurikirana iyi nkuru twagerageje guhamagara numero ngendanwa ya Ntibankundiye Patrick ntibyadukundira, ariko muri 2019 yari yabwiye Perezida wa Repubulika ko yarenganyijwe ndetse umubyeyi we yaburiwe irengero kubw’amaherere.

Yavuze ko isambu ari iy’ababyeyi be aho iki kibazo yakibajije mu ruzinduko rwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika igihe yasuraga Akarere ka Rubavu ku itariki ya 10 Gicurasi 2019 aho yabwiye Umukuru w’Igihugu ko mu gukurikirana isambu, byatumye umubyeyi we Urimubenshi Thomas aburirwa irengero, ku bw’ amaherere kugeza n’ubu akaba ataraboneka ndetse agakomeza avuga ko nawe nka (Patrick) yagiye afungwa kenshi azira iyo sambu.

Akomeza avuga ko bayiburanye mu inteko y’Abunzi b’Akagari ka Kinyanzovu barayitsindira, bityo akaba yifuza ko Nyina yahabwa isambu ye yatsindiye.

Icyo abaturage bavuga kuri nyiri iyi sambu n’inkomoko yayo

Bizimungu Jean Damascene, utuye Umudugudu wa Gasenyi, Akagari ka Burinda, Umurenge wa Rubavu avuga ko iyi sambu ari iya GATARINA watunzwe n’abagabo 3 harimo na Nyamurinda, babyaranye Kanakuze Budensiyana ari nawe wayigurishije Uwimana Solange.

Ati “Mu gihe abatutsi bameneshwaga mu mwaka wa 1959 isambu yarasigaye abanyembibi bagizwe n’imiryango y’Abacuzi n’Abarebare barayigabanya, nyuma haje kuba imanza Abarebare bayiburana n’Abacuzi kubera ko ba nyirisambu bari bameneshejwe, Abarebare aribo Rwakageyo sekuru wa Patrick avukamo, barayitsindira ariko mu gihe cyo gutahuka abakomoka kuri Rwakageyo bayisubiza ba nyirayo.”

Bizimungu akomeza avuga ko iyo sambu Kanakuze yashatse kuyatisha, nawe arayatisha, kuva mu mwaka wa 2000 kugeza 2014 isambu igurwa burundu na Uwimana Solange.

Twibanire Cyprien, Utuye mu mudugudu wa Mahororo, Akagari ka Kinyanzovu, Umurenge wa Cyanzarwe akaba mwene Cyangabwoba wa Rwakageyo, avuga ko sekuru Rwakageyo atarapfa 1993 nabo batunze kuri iyo sambu kuko Rwakageyo yari yarayigabanije abagore be uko ari 4, akavuga ko se umubyara na se wa Ntibankundiye Patrick Kanakuze amaze gutahuka basiganiye iyi sambu imbere y’inzego z’ibanze mu cyahoze ari Komini Rwerere, Kanakuze asubizwa isambu ye akaba atungurwa n’uburyo Patrick yaje kugibwa mu matwi n’abantu batamenye ngo ajye kwitirira isambu ya Kanakuze ayitirira nyina.

Senyoni Stanislas,Utuye mu mudugudu waKiruhura,Akagari kaCyanzarwemu Murenge waCyanzarweavuga ko yari yadikiranije na Bagabo, Mubumbyi, Gasigwa na Ngomayimana ariko ntabwo yari yadikiranije na Rwakageyo.

Ati “Rwakageyo yageze muri iyo sambu ari uko abatutsi bahunze muri 1959 haje abamurwanya (Abacuzi) ngo bawumwambure barimo Senyakazana, Sekanyiga nti byakunda. Kanakuze atahutse yasubijwe ibye kubwa Konseye Ntahorigiye Israel umwanditsi yari Ntibiringirwa Samuel.”

Ntibiringirwa Samuelwari umwanditsi kubwa konseye Israel avuga ko hagati ya 1995 na 1996 kubwa Konseye Ntahorigiye Israel avuga ko yari umwanditsi wa Konseye akaba yemeza ko ariwe wanditse inyandiko yo gusubiza isambu Kanakuze

Ati “Igihe bari bavuye mu buhungiro uretse ko intambara zatumye dosiye zibura kubera ko amadosiye yose yari abitswe mu nzego z’ubuyobozi yagiye abura kubera intambara z’abacengezi.”

Visi Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Gisenyi avuga ko yakiriye Ntibankundiye nk’umuntu wavugaga ko yahuye n’akarengane hakekwamo ruswa rero kuba yaba yaragiye avuga ko yamugiriye inama yo kwihana umucamanza mugenzi we yaba yaramubeshyeye.

Ati “Nimba Ntibankundiye yaranditse yihana umucamanza avuga ko yashingiye ku nama namugiriye yaba yarambeshyeye, kuko namwakiriye nk’umuntu wavugaga ko mu kibazo cye hakekwamo ruswa.”

Visi Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Gisenyi akomeza avuga ko isambu afite mu murenge wa Cyanzarwe yayiguze mu 2017 kandi ikaba idaherereye muri kariya kagari karimo isambu ya ba Ntibankundiye kuko hahana imbibi n’umurenge wa Rubavu, akavuga ko ntaho ibivugwa ko icungwa na Ntibankundiye ari ikinyoma.

Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harisson avuga ko bitemewe ko umuburanyi atemerewe kujya kugisha inama umucamanza utamufitiye urubanza, kereka iyo uwo mucamanza hari ibindi ashinzwe gukemura mu nkiko kuko habamo ibyiciro byinshi.

Uyu muvugizi akomeza avuga ko iyo bitabaye ibyo umucamanza wivanze mu rubanza rwa mugenzi we nta mpamvu izwi ibiteye nawe agomba gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Amakuru Rwandanews24 yamenye n’uko nyuma yo kubona ko urubanza rwaciwe n’abunzi rutari kurangizwa kuko rwaciwe n’urwego rutabifitiye ububasha hashingiwe ku itegeko ryariho icyo gihe, ari ryo Itegeko Ngenga N0 02/2010/OL ryo kuwa 09/06/2010 rigena Imiterere,Ifasi,Ububasha n’Imikorere bya Komite y’Abunzi Itegeko Ngenga N0 02/2010/OL ryo kuwa 09/06/2010 rigena Imiterere, Ifasi, Ububasha n’Imikorere bya Komite y’Abunzi, Abunzi batari bemerewe gusuzuma iki kibazo.

Doreko mu ngingo ya ryo ya 10 y’iryo tegeko yateganyaga ko mu byerekeranye n’ibibazo mbonezamubano bivugwa mu ngingo ya 8 kimwe n’ibyaha bivugwa mu ngingo ya 9 z’iri tegeko ngenga, Abunzi bitabazwa gusa iyo uregwa n’urega batuye cyangwa babarizwa mu ifasi Komite y’Abunzi ikoreramo kandi Uregwa Kanakuze Budensiyana muri uwo mwanzuro yari atuye mu Kagari k’Umuganda Umurenge wa Gisenyi, naho urega Ndengejeho Lea atuye mu Mudugudu wa Bushanga, Akagari ka Kinyanzovu, Umurenge wa Cyanzarwe.

Ikindi kigaragaza inenge y’Umwanzuro w’abunzi No 1 (nimero 41/2014) n’uko inyandiko imenyesha icyemezo Inteko y’Abunzi bafashe ari nawo mwanzuro wateweho kashe mpuruza kandi ni nayo nyandiko imenyesha Uregwa Umwanzuro ndetse bya kozwe  n’Abunzi bafashe uwo mwanzuro, batabifitiye ububasha.

Ni kenshi imikorere y’inkiko zo mu karere ka Rubavu yagiye ikemangwa n’abatari bake ariko ugasanga nta mpinduka.

Ibaruwa ya Ntibankundiye yihana umucamanza akavuga ko yabigiriwemo inama na Visi-perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Gisenyi

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *