Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu turangwamo abana bataye ishuri ku bwinshi ariko Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bwashyize imbaraga mu kugarura abana bari barataye ishuri kandi bakaba basanga imbaraga bakoresheje zarabyaye umusaruro ushimishije.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose mu kiganiro yahaye Rwandanews24 yavuze ko ubwo umwaka w’amashuri watangiraga bari bafite abana bataye ishuri barenga ibihumbi 6 ariko uyu munsi, abarenga ibihumbi 5 bagarutse ku masomo mu gihe abandi barengaho igihumbi baza kwiga gake ariko nabo bagihanzwe amaso ngo bagaruke bihoraho.
Ati “Imirenge ifite abana bakunze gucikiriza amashuri twarabaruye dusanga ari imirenge ikunze gucukurwamo amabuye y’agaciro n’ifite ibirombe bitandukanye, ubu turimo kuhasura ngo turebe nimba nta bana bari gukoreshwamo ngo ababakoresha bahanwe nk’uko amategeko abigena naho abana basubizwe mu mashuri.”
Murekatete akomeza avuga ko impamvu bashyize imbaraga mu mirenge ya Mukura na Rusebeya ari uko bari batangiye kuhabona abana banga kujya kwiga bakigira gucukura amabuye y’agaciro kuko babashaga kuronka mo amafaranga menshi n’ubwo bose batarasubizwa ku ishuri.
Ati “Muri iriya mirenge abana bataga ishuri bakiga gake ariko twafatiye ingamba zikakaye ababaha imirimo ndetse n’ababyeyi ngo bumve ko abana babo bagomba kwiga. Ibihano biratangwa kubakoresha abana kandi hari abo twafashe babikoreza imicanga turabahana kandi abana ntibarongera kubisubiramo.”
Murekatete asaba ababyeyi kumva ko abana babo ari ab’Igihugu bakabigisha indangagaciro zirimo iyo gukunda ishuri, bakayikurana kandi babijyananye no kumenya kirazira z’umuco nyarwanda.
Ubwo umwaka w’amashuri 2022-2023 wari utangiye muri aka karere habarurwaga abana ibihumbi 6,605 bari barataye ishuri, nyuma y’imbaraga zashyizwemo hasigaye abana 1,500 nabo bajya ku ishuri biguru ntege.
Imibare yo ku italiki 5 Gashyantare 2022 ubwo amashuri yafungurwaga nyuma y’ingamba zo guhangana na Covid-19, igaragaza ko mu ntara y’iburengerazuba habarurwaga abana ibihumbi 11,198 bari batarasubira mu ishuri, aho Akarere ka Rutsiro kari gafite gafite abana benshi bataye ishuri kuko gafite 3,925 gakurikirwa n’aka Nyamasheke kari gafite 2,664.
INKURU BIFITANYE ISANO:
