Nyamagabe: Abakunzi b’akabenzi bavuga ko gasigaye kigondera abifite

Abarya inyama z’ingurube bakunze kwita ‘akabenzi’ bo mu murenge wa Kibirizi bavuga ko igiciro cyazo cyazamutse kuburyo abafite amikoro macye batakibasha kuzigondera kandi zarahoze ari iz’abantu baciriritse mu myaka yashize nk’uko babibwiye Rwandanews24.

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko ukora akazi ko gutwara abagenzi ku igare avuga ko atakirya akaboga kubera izamuka ryako.

Ati:” Kubera akazi nkora gasaba kwiyuha icyuya mba ngomba gufata ifunguro rituma ngarua imbaraga mba natakaje harimo n’inyama. Twari tumenyereye ko inyama z’inka n’inkoko arizo zahendaga, ariko ubu ibenzi niyo isigaye ihenda kuko ikilo kiragura hagati ya 3000frws na 3500frws bitewe n’aho uguriye kandi mbere y’imyaka ibiri hari n’ubwo twakiguraga 1500frws n’ 2000frws.”

Akomeza avuga ko hari nubwo bataguraga ku kilo, ahubwo bagatwaara amafaranga 1000frws bakabona inyama zitubutse zo kujyana mu rugo kandi rikaba ari ihaho rifatika, ariko ubu ntabwo bisigaye bisaba kubanza kubitekerezaho.

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko avuga ari umuhinzi. Ati: “Kurya akaboga bisigaye ari ukubanza gukora umushinga kuko akabenzi niko kahoze gahendutse umuntu agakora akazi k’imbaraga kuko guhinga bisaba imbaraga no kuba wariye ifunguro rifatika, ariko ubu umuntu ntagicyura umubyizi ufatika kubera ko nshobora kumara ukwezi ntararya akanyama kubera guhenda.”

Umugabo ukora akazi k’ubukarani waganiriye na Rwandanews24, we avuga ko bisigaye bigoye kwigondera akaboga kuko amafaranga akorera atakibasha kuyabonamo ihaho ajyana mu rugo. Ati: “Kugirango umuntu abashe guterura ibintu biremereye cyane ni uko aba yariye by’umwihariko inyama. Ubu ntibigikunda kubera ibiciro byikubye hafi inshuro ebyiri. Si ibenzi yahenze gusa kuko n’abarya inyama z’inka bavuga ko zahenze. Twifuza ko leta idufashije ibiciro byagabanuka abakene natwe tukabasha kurya inyama kuko dusigaye tuzifuza.”

Akomeza avuga ko amafaranga umukarani akorera adashobora kugura ikilo cy’inyama ku mafaranga 3000frws bitewe nuko ashobora kuyakorera mu gihe kirenga icyumweru nabwo ari uko yabonye ikiraka.

Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye n’umwe mu borzoi b’ingurube zitanga inyama mu murenge wa Kibirizi, avuga ko inyama z’ingurube zahenze kubera ko nabo ibiryo byazo bisigaye bihenda.

Ati: “Inyama zarahenze kandi hatagize igikorwa igiciro kizakomeza kuzamuka kuko ibiryo by’amatungo nabyo byarahenze igiciro cyikuba inshuro hafi inshuro ebyiri. Mbere ya covid19 ikilo cy’ibiryo by’amatungo cyaguraga hagati y’amafaranga 150frws na 200frws, ariko ubu turakigura hagati y’amafaranga 300frws na 400frws bitewe n’aho uguriye n’ubwiza bw’ibyo ushaka.”

Uyu mworozi w’ingurube avuga ko bifuza ko leta yabafasha kugabanya igiciro cy’ibiryo by’amatungo kuko bisigaye bihenze kurusha ubushobozi bw’umuturage nubwo RAB ibafasha kubibona kuri nkunganire ariko ubushobozi bw’abaturage buri hasi ugereranyije n’igiciro gihari.

Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye n’Umuyobozi wungirije wa RAB DrUwituze Solange, yavuze ko iki kibazo bakizi ariko kitatewe n’uko ubworozi w’amatungo atanga inyama bwasubiye inyuma ahubwo ko byatewe n’intambara y’Uburusiya na Ukraine kuko yatumye ibicuruzwa biva hanze birimo n’ibiryo by’amatungo bidakomeza koherezwa nk’uko bisanzwe.

Ati: “Iki kibazo turakizi kandi turimo kugishakira umuti ku buryo burambye tudategereje ibiva hanze. Twatangiye gushishikariza aborozi gukoresha ibiryo by’amatungo babona hafi birimo ibisigazwa by’umusaruro ukomoka ku bihingwa, twatangiye ubworozi bw’amasazi y’umukara, ingano, iminyorogoto n’ibindi. Ibi ntabwo bidusaba kubitumiza hanze kandi turizera ko bizadufasha mu igabanuka ry’igiciro cy’ibiryo by’amatungo ryateye izamuka ry’igiciro cy’inyama kuko iyo ugaburiye amatungo isazi ntukenera izindi ntungamubiri zo kuziha.”

Kuva intambara y’Uburusiya na Ukraine yatangira, ibiciro by’ibintu bitandukanye byarazamutse harimo ibikomoka kuri peterori, ibiciro by’ibiribwa ndetse n’ibiciro by’ibiryo by’amatungo, bikaba byaranateye izamuka ry’igiciro cy’inyama.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *