Rubavu: Abaturage ba Nyabagobe bamaze imyaka 12, babogoza basubijwe

Abaturage bo mu karere ka Rubavu bari bamaze imyaka 12 basiragira ku byangombwa by’ubutaka bwabo bahawe igisubizo.

Aba ni bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi, akagari ka Nengo ho mu mudugudu wa Nyabagobe.

Igisubizo ku bibazo by’abaturage ba Nyabagowe byatanze kuri uyu wa 23 Mutarama 2023 mu kiganiro Umuyobozi w’akarere wungirije yahaye itangazamakuru.

 Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deogratias ibi yabigarutseho mu cyumweru cyahariwe gukemura ibibazo by’ingutu bivugwa mu butaka. 

Ati “Abaturage ba Nyabagowe ni kimwe n’abatuye akarere bose bitabire iyi gahunda y’icyumweru cy’ubutaka, bitabire gusaba serivisi bigendere rimwe, kuko ubu umwihariko ni uw’akarere mu tugari twose tukagize aho bari kugana ku biro by’umurenge wa Rubavu bakahava bafashijwe.”

Nzabonimpa yaboneyeho gusaba abaturage bafite ibibazo  mu byangombwa by’ubutaka kwitabira iyi gahunda bagafashwa.

Nzabonimpa Deogratias, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu

Abaturage bitabiriye iyi gahunda irimo kubera ku murenge w Rubavu ho mu karere ka Rubavu barimo gutaha akanyamuneza ari kose.

Uyu witwa Ngizwenima Ibrahim wo mu kagari ka Byahi yagize ati “Nari maze umwaka wose nsiragira ku cyangombwa cy’ubutaka, ariko naje hano nzanye akajeto nahawe na Noteri w’ubutaka icyangombwa ndagitahanye, nduhutse amaguru yendaga kuzahira mu nzira njya ku karere.”

Abajijwe ibyo yungukiye muri iyi gahunda yo kubegera yavuze ko yungukiyemo byinshi, kandi ko atekanye kuko ubutabwa bwe bwabaye ubwe kuko bumwanditseho.

Muri 2021 abaturage 500 bo mu mudugudu wa Nyabagobe ku ikubitiro nibo bari bahawe ibyangombwa by’ubutaka nyuma yo gukosorerwa, abandi bakaba bari bategere imyaka irenga 10 bavuga ubutaka bwabo ntacyo bubamariye kuko nta byangombwa byabwo bagiraga.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka giherutse gutangaza ko uhereye kuwa 6 Mutarama 2023, ibyangombwa by’ubutaka bicapye ku mpapuro bitazongera gutangwa ahubwo hagiye kujya hakoreshwa ikoranabuhanga muri izi serivisi.

U Rwanda rwashyizeho porogaramu ifasha mu gutunga ubutaka mu buryo bwemewe n’amategeko hagati y’umwaka wa 2009 na 2013.

Abaturage bitabiriye icyumweru cy’ubutaka ibyangombwa by’ubutaka bwabo babitahanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *