Indege y’intambara ya FARDC yarashweho ubwo yavogeraga ikirere cy’u Rwanda

Ku masaha y’umugoroba kuri uyu wa kabiri, tariki 24 mutarama 2023 birakekwa ko indege y’indege y’intambara z’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC)
yarashweho ubwo yageragezaga kuvogera ikirere cy’u Rwanda.

Byabereye mu karere ka Rubavu nk’uko amakuru aturuka ku munyamakuru wa Rwandanews24 ukorera muri aka karere yabitanaje.

Yavuze ko iyi ndege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yabonye igenda ikurikijwe umuriro n’ubwo nta rwego na rumwe ruratangaza ko arirwo rwayirasheho

Ikindi ahamya n’uko yaiye ihungira mu gihugu cya Congo.

Sukhoi-25 ya FARDC si ku nshuro ya mbere ivogera ikirere cy’u Rwanda.

<

Kuko m’Ugushyingo mu mwaka ushize ubwo yinjiraga mu karere ka Rubavu ikagwa by’akanya gato ku kibuga cy’indege cya Rubavu, ndetse no mu Ukuboza umwaka ushize.

Izo nshuro zose u Rwanda rwamaganye buriya bushotoranyi.

Guverinoma y’u Rwanda yahise isohora itangazo igaragaza ko ibyakozwe ari ubushotoranyi.

Amafoto yakomeje gucicickana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza iyi ndege yageze muri Congo iri kwaka umuriro

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.