Gisagara: Abageze mu zabukuru bo mu cyiciro cya gatatu barasaba kugobokwa

Bamwe mu bageze mu zabukuru batishoboye babarizwa mu cyiciro cya gatatu cy’ ubudehe bavuga ko bakeneye kugobokwa nk’abo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri kuko bashyizwe mu byiciro bidahuye n’amikoro yabo nene byababujije amahirwe yo kugobokwa nk’uko babibwiye Rwandanews24.

Umusaza uri mu kigero cy’imyaka 75 y’amavuko utuye mu kagali ka Rwanza, avuga ko yabujijwe amahirwe n’uko ari mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe. Ati: “Ibyiciro bikiza narimfite ubushobozi bwo kwiyishyurira mituweli kuko naringifite abana mu rugo. Abana banjye barakuze bajya gushakisha ubuzima I Kigali ntabwo nzi iyo baba sinzi niba banakiriho. Iyo ngiye kubaza ngo ndebe ko nafashwa, bambwira ko ndi mu kiciro cya gatatu kandi ntagifite abana mu rugo ngomba kwifasha. Sinkibasha guhinga, sinabasha no gukora ikiraka kuko ntambaraga ngifite.”

Umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 68 y’amavuko, aganira na Rwandanews24 yagize ati: “Muri uyu mudugudu wacu abantu bahabwa ingoboka y’abageze mu zabukuru ni mbarwa kandi abatishoboye turi benshi. Ntabwo nzi impamvu twebwe batadufasha.”

Akomeza avuga ko ubuyobozi bwagombye kujya bureba ubushobozi bw’umuntu ku giti cye ntibagendere ku bo yabyaye kuko abenshi ntacyo bamariye ababyeyi babo ndetse abenshi baba mu mujyi wa Kigali.

Ati: “Njyewe abayobozi bambwira ko ntacyo nafashwa kuko mfite abana baba I Kigali kandi abo bana mperuka kubabona mu myaka irenga itanu ishize. Hari nubwo nkeka ko bishwe nakorona kuko sinzi niba bakiriho. Ubuyobozi bwareba umukecuru cyangwa umusaza bigaragara ko abo yabyaye badafite icyo bamumariye kuko umuntu ubayeho neza ntayoberana n’abaturanyi babitangamo ubuhamya agafashwa.”

Akomeza avuga ko imbogamizi abona ari uko abarizwa mu kiciro cya gatatu, ngo iyo aza kubarizwa mu kindi yari gufashwa kuko abo bangana batishoboye barafashwa.

Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye n’umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul yagize ati: “Bose siko babona ingoboka. Ufite abana baba bagomba kumufasha. Ibyiza ni ukwitabira EjoHeza bakazabona amasaziro. Inkunga ihabwa abakennye kurusha abandi.”

Nyuma y’uko bigaragaye ko hari abantu baburaga amahirwe kubera ibyiciro by’ubudehe babarizwamo harimo n’abanyeshuri baburaga amahirwe yo kwiga, guverinoma yafashe icyemezo cyo gusubiramo ibi byiciro by’ubudehe. Amakuru aheruka yatangajwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Nyakanga 2022, yavugaga ko ibyiciro bishya by’ubudehe bizaba byatangajwe mu Ukuboza 2022, ariko ntibirashyirwa ahagaragara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *