Gisagara: Barifuza gusanirwa ivomo rimaze imyaka isaga ibiri ridakora

Abatuye mu mudugudu wa Cyezuburo bavuga ko abantu batamenye bitwikiriye ijoro bakiba ibikoresho byo ku ivomo rusange bakoreshaga, hakaba hashize imyaka isaga ibiri basubiye kuvoma amazi mabi kandi bakoze urugendo rurerure nk’uko babibwiye Rwandanews24, ariko ubuyobozi bwo buvuga ko rimaze iminsi itarenze itatu ryangijwe.

Abaturage bafite ikibazo cy’ivomo ryangijwe ni abo mu mudugudu wa cyezuburo, akagali ka Rwanza, Umurenge wa Save.

Robine n’ibitembo by’amazi byaribwe ivomo ntiryongera gusanwa

Umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko yagize ati: “Hashize imyaka ibiri n’amezi nk’atanu iri vomo barikuyeho robine, igihombo na konteri yabaraga amazi. Ni amazi twegerejwe n’Umukuru w’Igihugu ariko abantu bacuruza bakanagura ibyuma bishaje dukeka ko aribo babyibye.”

Abajijwe niba muri kuva byakwibwa batarabibwiye ubuyobozi, yagize ati: “Bakibyiba twarabivuze batubwira ba nta cyumweru gishira batadushyiriyeho ibindi, ariko ntibyakozwe. Badufashije bakongera bakaridusanira kuko abanyantege nke tugeze mu za bukuru tutagira abo dutuma amazi mu kabande, ntabwo bitworoheye kuzamuka umusozi twikoreye ijerekani y’amazi nayo mabi.”

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 45 y’amavuko we avuga ko batazi impamvu badasanirwa ivomo.

Ati: “Dutora ba Meya iri vomo ryari rimaze umwaka urenga ryaribweho robine n’ibindi bihombo bitanga amazi, ariko ntabwo tuzi nib aba Gitifu barabimenyesheje Meya wenda we yadufasha kuko ba Gitifu batuziritse ku katsi. Byatumye abana bongera kujya birirwa banywa ibiziba n’imisundwe kuko bajya mu kabande kuvoma bakirirwayo. Iyo dukeneye amazi yo kunywa tuyatuma mu wundi mudugudu.”

Bavuga ko ibi byuma byibwe n’abagura banagurisha ibyuma bishaje

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe Ubukungu Habineza Jean Paul, aganira na Rwandanews24 yavuze ko atemeranya n’ibivugwa n’abaturage kuko bidashoboka ko hashira iihe kingana gutyo ivomo ritarasanwa.

Ati: “Ntabwo aribyo kuko niba iryo vomo ryarangiritse ntabwo bimaze iminsi yaba irenga itatu. Ikindi ni uko muri ako gace harangwamo ubujura, ariko kandi ababiba ni abana babo ntabwo bibwa n’abaturutse mu tundi turere. Tugiye kubikurikirana iryo vomo risanwe abaturage bacu bongere babone amazi meza hafi yabo.”

Abaturage bavuga ko hashize imyaka isaga ibiri, ariko ubuyobozi buvuga ko hashize iminsi itatu ryangijwe

Mu kerekezo cya 2024 u Rwanda rwihaye, biteganyijwe ko umuturage azaba afite amazi meza ku ntera ya metero 200 mu mujyi na metero 500 mu bice by’icyaro, abaturage bose bakazaba bagerwaho n’amazi meza mu gihe kuri ubu abagera kuri 86% ari bo bayabona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *