Rutsiro: Yasohokanye indaya mu kabari arakubitwa, bimuviramo urupfu

Bikorimana Jean Nepo w’imyaka32, Umuturage wo mu karere ka Rutsiro yaguye mu bitaro bya Murunda harakekwa ko yaba yazize inkoni yakubitiwe mu kabari mu ijoro ryakeye ubwo yari yasohokanye indaya y’imyaka 19 twirinze gutangaza imyirondoro yayo.

Ibi byabereye mu murenge wa Musasa, akagari ka Gabiro ho mu mudugudu wa Murama kuri uyu wa 19 Mutarama 2023.

Amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga ko Bikorimana yari mu kabari ari kumwe n’indaya mu ijoro ryahise aza gushyamirana n’abagabo 5 baramukubita bamugira intere aza kujyanwa ku bitaro bya Murunda ariko ntiyabasha kuharenga.

Abakekwaho ku mukubita, amakuru Rwandanews24 ifite n’uko 3 bamaze gutabwa muri yombi bakaba bafunganye n’iyi ndaya yari kumwe nawe mu gihe abandi babiri bakirimo guhigwa bukware.

Abafashwe ni Ahimana Theoneste, Iradukunda Samuel na Habimana Theoneste bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ni mu gihe Ndatimana na Bazira bakirimo gushakishwa aba bose bakaba bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Bikorimana.

<

Biziyaremye Jean Baptiste, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Musasa byabereyemo yahamirije Rwandanews24 aya makuru avuga ko bane bafunzwe abandi bakirimo guhigwa.

Ati “Nibyo koko Bikorimana yakubiswe bibyara urupfu ubwo yari kumwe n’indaya, akaba yakubitiwe mu kabari ka Sadiki Aimable mu masaha y’urukerera kandi tukaba twari twaragafunze kubwo kutubahiriza amabwiriza bakaba bari baduciye mu rihumye bagakora n’amasaha y’ikirenga, ababigizemo uruhare hafashwe abagabo 3 n’iyo ndaya bari kumwe bashyikirizwa RIB abandi babiri barimo gushakishwa.”

Biziyaremye yakomeje avuga ko bahise baremesha inama y’umutekano baganiriza abaturage babasaba kurushaho gutangira amakuru ku gihe, bakicungira umutekano ari nako barushaho kubahiriza amasaha yagenwe mu gufunga utubari.

Umurambo wa nyakwigendera ubwo twakoraga iyi nkuru wari ukiri ku bitaro bya Murunda.

Kuri ubu abafashwe bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Ruhango.

Umurambo wa nyakwigendera ubwo twakoraga iyi nkuru wari ukiri ku bitaro bya Murunda.

Inzego zihinzwe umutekano ziri kumwe niz’ibanze zaganirije abaturage nyuma y’iri nsanganya

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.