Abaturanyi b’umukecuru urera Umwana wabyaye imburagihe bavuga ko hatagize igikorwa uyu mwana yarwara bwaki n’uruhinja yonsa kuko abwirirwa akaburara bitewe nuko umukecuru babana nawe atunzwe no guca inshuro adafite amikoro yo kumutunga nk’uko babibwiye Rwandanews24.
Umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 50 yagize ati: “Uyu mwana akwiriye ubutabazi bwihuse kuko ntabwo abayeho nk’umubyeyi uri ku kiriri bitewe n’inzara afite. Niba ageze ku muturanyi agasanga ahishije ibyo bijumba, ntabwo aribubone igikoma kimufasha ngo Umwana abone icyo yonka kuko uruhinja yonsa rufite amezi abiri.”
Uyu mwana w’umukobwa aganira na Rwandanews24, yavuze ko afite ibibazo bikomatanyije kuva yavuka, ariko ntabwo yigeze abona uko yakwigobotora ibyo bibazo.
Ati: “Kamenye ubwenge mbona mbana na nyogokuru ubyara Papa, narinzi ko ariwe Mama umbyara. Bamaze kumbwira ko andera nabajije mama umbyara bambwira ko yantaye mfite imyaka itanu y’amavuko. Nyogokuru amaze kwitaba Imana kuko yari ashaje, nasigaranye n’umukobwa we muto nyuma yaje gushaka ansiga mu rugo njyenyine mfite imyaka 14.”
Akomeza avuga ko mu minsi micye yatunzwe n’ibyo nyirasenge yari yasize mu rugo, bimaze gushira inzara iramwibasira ahita ajya I Kigali gukora akazi ko mu rugo.

Ati: “Kugera ku myaka 14 ntabwo narinzi aho mama avuka cyangwa umuntu bavukana ngo mbe najya kubayo niyompamvu nagiye I Kigali. Nakoze I Kigali umwaka umwe, umuhungu twakoranaga antera inda ahita ajya kuba umukarani. Nanjye ubwo nahise ngaruka mu Majyepfo, umuntu aza kumbwira ko azi aho mama wanjye avuka njyayo. Hari muri Nyakanga 2022.”
Akomeza avuga ko yasanze nyirakuru nawe atifashije ndetse adafite naho kuba kuko inzu abamo yenda kumugwaho. Ati: “Narahageze nsanga mukecuru ni umukene wo kubabarirwa, ambwira ko abana babiri babana ari barumuna banjye mama yaje akamuterera agahita agenda, ariko abantu bamubwira ko yashatse umugabo mu Mutara.”
Akomeza avuga ko byamugoye kuko yasanze atarigeze yandikwa mu irangamimerere, nyirakuru akamubwira ko nyina yamubwiye ko Se aba hanze y’ Igihugu. Ati: “Inda yagize amezi arindwi ntarajya kwipimisha kubera ko ntahantu nari natsitse. Umudugudu niwo wamfashije kubona uko nipimisha no kubona Miyuweli kuko basanze mama yaratwiyandikishijeho mu kiciro cya gatatu kandi tutazi aho aba. Abagiraneza banyishyuriye mituweli mbona uko mbyara ariko ubuzima burashaririye, inzara irenda kunyica.”
Nyirakuru w’uyu mwana aganira na Rwandanews24, yavuze ko adafite ubushobozi bw’icyo yafasha aba bana kuko atazi aho nyina aba kandi nawe atabona uko abatunga. Ati: “Njyewe ntabwo mwandenganya kuko mbayeho nca incuro. Niba mpingiye umuturage akampa 1000frws, ntakintu nyahahamo uretse kuyararana ubusa ngo ndebe ko umunsi ukurikiyeho nabona iki bikaba 2000frws ngaha. Ubu mironko y’ibishimbo iragura 1500frws, ikilo ni 1200frws. Ubugali ikilo ni 750frws. Urumva ko ntamibereho mfite yatuma nita kuri aba bana. Ubwo bazajya barya mu baturanyi, uwonsa we Imana niyo izamurengera.”

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu kagali ka Sovu baganiriye na Rwandanews24, bavuga ko ntacyo batakoze ngo uyu mwana ahabwe ubufasha ariko ababakuriye ntibabyitaho. Umwe ati: “Raporo zitangwa buri gihe uyu mwana aba arimo, ariko kubera ikibazo cy’abayobozi bo hejuru biragoye ngo azafashwe. Umurebye wese abona agiye kurwara Bwaki kuko udutama twatangiye kubyimba. Sosiyale w’akagali iyo tumubwiye ikibazo cy’uyu mwana, avuga ko ibyo ari uguteta kuko atariwe ubabaye gusa kandi ko Nyirakuru akora muri VUP nta yindi nkunga yajya mu rugo rwabo, ariko akirengagiza ko muri VUP nayo macye bayabona baranambye. Bwaki yo yaje kandi ntizasiga n’uwo yonsa rwose.”
Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yabwiye Rwandanews24 ati: “Murakoze ku makuru muduhaye, tugiye kubikurukirana.”