Huye: Barasaba kwegerezwa amazi

Abatujwe mu mudugudu wa Sovu bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’amazi kuko muri uyu mudugudu nta mazi arangwamo cyangwa irindi vomo ribegereye, ahubwo ko bakora urugendo rurerure bajya gushaka mazi kandi nayo atari meza.

Abaganiriye na Rwandanews24 bavuga ko bakwiriye kwegerezwa ibikorwaremezo kugirango imibereho yabo igire impinduka batazisanga barasubiye inyuma ikarusha uko bahatuye bameze.

Umwe mu bavuga ko batujwe I Sovu ariko bakomoka mu murenge wa Tumba, agira ati: “Amazi muri uyu mudugudu ni ikibazo kidukomereye kuko tujya guhinga kure tukagera inaha bwije umuntu atabasha kwijyana kuvoma mu gishanga kuko haba amabandi yambura abantu. Dufashijwe kugira amazi byadufasha no muri iryo joro tuhagerera twabasha kuvoma.”

Akomeza avuga ko bakihagera babanje kujya bavoma ku kigo cy’abihayimana baturanye, ariko nyuma baje kubima amazi bayoboka igishanga.

Ati: “Kwa Padiri babanje gusa n’abadufiteye impuhwe baduha amazi nk’ukwezi, ariko menya barabonye leta idafite gahunda yo kuyaduha nabo bakabireka.”

Mugenzi we watujwe muri uyu mudugudu we agira ati: “Nk’ubu mu gihe cy’izuba ni ikibazo kidukomereye, ibigega bifata amazi baduhaye bamwe ntacyo bitumariye kuko bimwe nta mipfundikozo bifite. Wenda abafite ibipfundikiye baruhutse igishanga mu gihe cy’ibyumweru bibiri, ariko abo bidapfundikiye nubwo byabamo amazi ntacyo yamara.”

Akomeza avuga ko ibigega bidapfundikiye usanga byarapfiriyemo ibikoko nk’imiserebanya, inyoni n’ibindi kuburyo kubigira ntacyo bivuze kandi urugendo bakora bajya kuvoma ari rurerure ndetse bakaba banyura no mu nzira mbi.

Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Kankesha Annonciata, yabwiye Rwandanews24 ati: “Murakoze ku makuru muduhaye, tugiye kubikurikirana.”

Mu kerekezo cya 2024 u Rwanda rwihaye, biteganyijwe ko umuturage azaba afite amazi meza ku ntera ya metero 200 mu mujyi na metero 500 mu bice by’icyaro, abaturage bose bakazaba bagerwaho n’amazi meza mu gihe kuri ubu abagera kuri 86% ari bo bayabona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *