Abahinzi b’icyayi bibumbiye muri koperative COOTP PFUNDA bavuga ko bakibangamiwe no kubona ingemwe z’icyayi kubera pepiniyeri zo gutuburiramo ingemwe zidahagije, ifumbire yo gutera mu cyayi itabonekera ku gihe no kuba yarahenze kubera intambara ya Ukraine n’Uburusiya, ndetse banagaragaje ko bagurirwa ku giciro gito bagasaba ubuyobozi bushya bitoreye kubafasha ibi bibazo bigakemuka.
Aba bahinzi b’icyayi mu turere twa Rutsiro na Rubavu ibi babigarutseho kuri uyu wa 17 mutarama 2023 ubwo hasozwaga amatora y’iminsi yabahagarariye abahinzi b’icyayi muri koperative COOTP PFUNDA.
Aba bahinzi bavuga ko babajwe n’uburyo igiciro bahabwa ku cyayi cyagabanutse, bagasaba abayobozi batowe kubigiramo uruhare ngo bikemuke.
Aba bahinzi b’icyayi barongera bakavuga ko bakigowe no kubona ingemwe bigatuma abenshi bazibura burundu, cyane cyane abafite imirima mito.
Aba bahinzi bavuga ko bahabwaga amafaranga 180 frw ku kilo ariko ubu barahabwa amafaranga 140 frwku kilo bakavuga ko byatewe n’amanota yagabanutse kandi batarahinduye imikorere.
Umwe yagize ati “Ibikiri imbogamizi n’igiciro tugurirwaho rimwe na rimwe tugatinda kwishyurwa, n’ibiciro by’ifumbire byazamutse kandi ntituyibonere ku gihe tukaba dusaba ubuyobozi bushya kuzabinoza bigakemuka umuhinzi akishimira ubuhinzi bw’icyayi.”
Undi ati “Imbogamizi ku kubona ingemwe z’icyayi ngo twagure ubuso ku bafite ubutaka buto nayo n’indi mbogamizi dusanga bazadufasha gukemura nk’abayobozi twitoreye.”
Dusabirema Pacifique, watorewe kuyobora koperative avuga ko ibyo abahinzi bavuga nabo babibona nk’ibibazo kandi baraza kugira icyo babikoraho.
Ati “Ku kibazo cy’ingemwe bavuga ko zidahagije abahinzi turakizi kandi turaza kugishyiramo imbaraga kuko dufite pepiniyere 4 duteganya gukora, kandi turifuza gutanga ingemwe miliyoni 3 buri mwaka kugira ngo ingemwe zihaze abahinzi, turacyafite imbogamizi mu gutubura ingemwe kuko nk’uyu mwaka twatubuye izisaga miliyoni 2, kandi ikibazo cy’imitangire mibi mu gutanga imbuto twaragihagurujkiye ngo gihabwe umurongo kuko mbere wasangaga zihabwa abafite ubuso bunini. Turifuza kwagura ubuso gihingwaho habeho amahugurwa abasoromyi ku kugira ngo icyayi kibe cyiza mu bwinshi no mu bwiza.”
Ku kibazo cy’ifumbire Dusabirema Pacifique avuga ko bayihabwa n’umufatanyabikorwa kandi ibiciro byayo byazamuwe n’intambara ya Ukraine ariko ko bazagerageza kuganira na NAEB bakareba ko Leta yakongera nkunganire ishyiramo.
Abahinzi b’icyayi turabasaba gukorera imirima yabo neza, abasoromyi bagasoroma neza icyayi batacyica kugira ngo kigere ku ruganda kitangiritse natwe turaza gushaka uko tugura imodoka zikigeza ku ruganda.
Abatorewe kuyobora koperative COOTP PFUNDA ni Dusabirema Pacifique watowe nka Perezida, Rukundo Jean D’Amour, Nyiransabimana Thacienne yatorewe kuba umunyamabanga, mu gihe Uwineza Emertha na Ndayisaba Fabrice batorewe kuba abajyanama.
Uko imyaka yagiye ihita indi igataha icyayi cy’u Rwanda cyagiye cyiyongera kandi kigakundwa ku ruhando mpuzamahanga kikaninjiza amafaranga mu Gihugu.
Ikigo gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), gisaba amakoperative gukorana n’inganda z’akira icyayi, kugira ngo hategurwe ingemwe zihagije abahinzi.
Mu mwaka wa 2019 icyayi cyinjije miliyari 77,9 Frw, muri 2020 cyinjizamiliyari 82 Frw mu gihe muri 2021 cyazamutse kigera kuri miliyari 102,9 Frw.



