Huye: Abatujwe mu mudugudu barasaba gufashwa kugira munsi y’urugo

Abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi 1994 batishoboye mu batujwe I sovu bavuga ko imibereho yabo ari ntayo ntibafite aho bakura ibyo kurya kuko amasambu yabo ari kure kandi uretse imbuga y’umuharuro bakaba badafite aho bashyira n’itungo ryabagoboka igihe bugarijwe n’inzara nk’uko babibwiye Rwandanews24.

Umugore wo mu kigero cy’imyaka 45 y’amavuko we avuga ko imirima ye iba mu wundi murenge ndetse ko kugerayo bimusaba gutega inshuro ebyiri harimo n’urugendo rw’amaguru.

Ati: “Kuva I Sovu mu murenge wa Huye ujya ku isambu aho Mpinga mu murenge wa Ngoma, birangora cyane kuko kugera aho ntegera imodoka ni urugendo rw’iminota 30 n’amaguru, ngatega inshuro ebyiri nkaza kongeraho urundi rugendo rw’amaguru rwenda kuba iminota 45 kuko imodoka ntizihagera kandi sinabona amafaranga ya moto kuko irahenze cyane.”

Akomeza avuga ko ikibazo bafite atari ukugaya amacumbi bahawe, ahubwo ari uko inzara irimo kuyabazaharizamo.

Ati: “Turashimira Umukuru w’Igihugu Kagame Paul tubikuye ku mutima kuko twabonye aho turambika umusaya nyuma y’imyaka isaga 25 tudafite aho kuba. Ariko twifuza ko badufasha kubona ubutaka nubwo bwaba buto twakubakaho ikiraro tugakora ubworozi buciritse bw’amatungo magufi kuko ntabwo twemerewe korora.”

<
Aha ni mu mudugudu wa Karambo, Akagali ka Sovu mu murenge wa Huye mu mudugudu watujwemo abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 38 nawe watujwe muri uyu mudugudu, we avuga ko ubuzima butazaborohera kuko badafite icyo bakuraho ifaranga ndetse ko nuwayagira kubona aho guhahira ari ikibazo bitewe nuko badaturiye centre z’ubucuruzi cyangwa isoko, ariko ngo bafashijwe kubona aho bakorera ubworozi bakwishakamo ibisubizo.

Ati: “Turasaba leta ko yadufasha kubona ubutaka twakubakaho ibiraro hano hafi yacu tukorora ingurube kuburyo no mu nzara nk’iyi twajya tubasha kwikenura tugahaha ibyo kurya ndetse n’iyo butiki twayishinga ikajya itwinjiriza n’abandi baturanyi bacu bakatugurira.”

Akomeza avuga ko ubuyobozi bubemereye bukabahuza n’amafite amasambu aho batujwe, bagurisha ku mirima bafite bakagura ahabegereye bakajya bahahinga.

Ati: “Igice kinini inaha n’icyahariwe inganda, ariko hari abo duturanye bafite ubutaka bunini. Ndumva ntawutagurisha umurima umwe mu yo afite ngo agure ahamwegereye kuko n’ibyo duhinga kure barabitwiba ibindi kubigeza aha bikaduhenda. Mperutse gukura imyumbati ibiro 20kg kuko indi nasanze barayibye, ariko kugirango igere hano umunyonzi wayizanye namwishyuye 2000frws.”

Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Kankesha Annonciata, mu magambo ye yabwiye Rwandanews24 ati: “Murakoze ku makuru muduhaye, tugiye kubikurikirana.”

Muri gahunda y’imihigo 2021-2022, kubakira abatishoboye bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi 1994, wari umuhigo nomero ya 42, bakaba barubakiwe mu kagali ka Sovu mu murenge wa Huye.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.