Uburezi: Ibikorwaremezo bitorohereza abana bafite ubumuga ni imbogamizi

Bamwe mu babyeyi bafite abana bafite ubumuga bagejeje igihe cyo kujya mu ishuri bahangayikishijwe nuko bimwe mu bigo by’amashuri bitabakira bavuga ko batabasha kubakurikirana uko bakurikirana abandi nk’uko ababyeyi baganiriye na Rwandanews24 babivuga, ariko abarimu bakavuga ko ibikorwaremezo bitaborohereza aribyo bituma batakirwa.

Umubyeyi wo mu murenge wa Huye ufite Umwana ufite ubumuga ugejeje igihe cyo gutangira ishuri, avuga ko atazi uko Umwana we aziga.

Ati: “Umwana wanjye afite imyaka itandatu, muri Mata 2023 azaba agize imyaka irindwi. Nagiye kumwandikisha ku kigo cy’ishuri bambwira ko batamwakira keretse mfite ubushobozi bakamushakira umwarimu wihariye kubera ko atakwiga mu ishuri rimwe n’abandi.”

Akomeza avuga ko ubuyobozi bw’ishuri bwamuhakaniye, yegereye umwarimu wigisha mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza nawe amubwira Umwana we atamwakira. Ati: “Mwarimu we yarambwiye ngo keretse Umwana wawe afite umuntu bazajya bicarana mu icuri akamufasha gukurikira kandi urumva ko bitakunda. Ikindi ntabwo nabura kwita ku bana barenga 40 mfite mu ishuri ngo nite ku wawe umwe.”

Mugenzi we ufite Umwana ufite ubumuga ugejeje igihe cyo gutangira mu ishuri ry’incuke, we avuga ko bamubwiye ko Umwana we akeneye ishuri ryihariye ry’abana bafite ubumuga.

Uyu mwana afite imyaka itanu y’amavuko, ariko mu irerero banze kumwakira

Ati: “Umwana wanjye agize imyaka itanu, ariko ntiyiga kubera ko mu irerero bamwanze bakambwira ko atari ku rwego rwo kwigana n’abandi bana, ahubwo ko nazabaza aho amashuri y’abana bafite ubumuga aba nkaba ariho mujyana.”

Abarimu baganiriye na Rwandanews24, bo bavuga ko icyakorwa ari uko hajya hashyirwaho uburyo bwihariye bugenewe abana bafite ubumuga ku bigo by’amashuri.

Ati: “Ikibazo gituma ku bigo byinshi batakira abana bafite ubumuga, ku isonga ni inyubako zitaborohereza. Niba Umwana afite ubumuga bw’ingingo akaba agendera mu kagare, biragoye ko akagare wakuriza imikingo na esikariye ngo Umwana agree mu ishuri. Aho kugirango Umwana azagire ibibazo birimo no kuba imiterere y’inzira zo mu kigo yamusonga, ahenshi bahitamo kutabakira.”

Rwandanews24 yashatse kumenya icyo ubuyobozi bushobora gufasha aba bana, yavuganye n’umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Kankesha Annonciata, mu magambo ye agira ati: Murakoze ku makuru muduhaye, tugiye kubikurikirana.”

Mu kiganiro na Rwandanews24, Karangwa François Xavier, Umuyobozi w’umuryango uharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga UPHLS, avuga ko kutajyana Umwana ufite ubumuga mu ishuri ari ukumuheza.

Uyu mwana afite imyaka itandatu, ariko ku kigo cy’amashuri abanza banze kumwakira

Ati: “Umwana ufite ubumuga ni Umwana nk’abandi niyompamvu agomba guhabwa uburenganzira bungana n’ubw’abandi haba mu burezi, ubuvuzi, mu nzego z’ubuyobozi, guhabwa serivisi n’ibindi. Iyo ibi atabihawe bitwa kumuvangura no kumuha akato kuko hari aho aba ahejwe. Uburezi bwo bufite umwihariko kuko kugira ubumuga ntibivuze kutiga.”

Imibare itangazwa na UNICEF igaragaza ko 70 % by’abana bafite ubumuga aribo biga mu mashuri abanza. Zimwe mu mbogamizi igaragaza ni uko nta tegeko ririho mu Rwanda rihana umuntu wangiye umwana ufite ubumuga kujya mu ishuri, ikindi kandi amashuri menshi ntabwo akuze kwemera abo bana mu bigo byabo. Hiyongeraho ko ibyo bigo bidafite amashuri n’ibikoresho yorohereza abana bafite ubumuga, kandi n’abarimu ntabwo baba barahuguwe byihariye mu kurera abo bana nuko bakorohereza abo bana mu gihe barimo kubigisha nibyo bakenera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *