Bamwe mu bakora mu nzego z’ibanze mu rwego rw’umudugudu kugeza ku kagari bo mu ntara y’Iburengerazuba baganiriye na Rwandanews24 bavuga ko umushahara muto uhabwa abanyamabanga nshingwabikorwa b’Utugari ariwo utiza umurindi ruswa irangwa muri uru rwego.
Ibi babihurizaho n’abaturage babagana bashaka serivisi zitandukanye, ariko kubera ko baba batahawe serivisi nziza bagenerwa na Leta bituma bakenera ko zihutishwa bagahitamo gutanga akantu kugirango servisi babashakaho zihute.
Mu gushaka kumenya impamvu ruswa ikomeza gufata indi ntera mu ntara y’Iburengerazuba, Rwandanews24 yaganiriye na bamwe muri ba Gitifu b’utugari bo mu turere twa Ngororero na Rutsiro, badutangariza ko umushahara wabo ukiri muto ugereranyije n’ibyo bakenera bakaba basaba inzego zibareberera ko zikwiriye kubitaho.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa kamwe mu tugari tugize akarere ka Ngororero yagize ati “Umushahara uri hagati y’amafaranga ibihumbi 92 frw na 100 frw, ngaho vanamo inzu y’ibihumbi 15 frw mu gice cy’icyaro, umukozi w’ibihumbi 15 frw ku kwezi, noneho ku muntu ufite umuryango utuye i Kigali, Rubavu, Musanze akaba akorera mu mirenge ya Sovu na Ndaro nibura ataha 2 mu kwezi urumva hari icyo aramura? Shyiraho inama zo ku karere za hato na hato aho kutwegera, ufite abana wenda 2 biga mu mashuri yisumbuye. Njyewe mbona Perezida Kagame ariwe waturenganura.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa avuga ko iyo amaze kubara ibyo umuryango we ukeneye asanga ari mu gihombo akaba ariyo mpamvu ishobora gutuma abafite akaboko karekare batabura guhekenya agacupa kazanywe n’umuturage ngo bamuhe serivisi itangirwa ubuntu nta kiguzi.
Ati “Uwampuza na Perezida Kagame namubaza niba iki kibazo akizi, nkamubwira ko mu kagari batanga serivisi mbi, barya ruswa, kuko utatanga serivisi nziza waburaye cyangwa ubona ko nutaha umukozi akubwira ngo kandi ntacyo kurya gihari, ahubwo rimwe na rimwe uba uri mu kazi utakarimo utekereza uwo uratekaho imitwe ngo uramuke.”
Uyu akomeza avuga ko kugera kuri kaburimbo akora urugendo na moto ruri hagati y’ibihumbi 4000 frw – 7000frw, bitewe n’akagari akoreramo kugira ngo bagere aho bategera imodoka, bivuze ko kugenda no kugaruka aba akoresheje hagati y’ibihumbi 13000 frw na 18000 frw, umufuka w’amakara ugez e ku bihumbi 12000frw, umufuka w’umuceri ugeze ku bihumbi 36 000 frw, amavuta ageze ku bihumbi 20.000 frw. Ibi byiyongeraho ibindi nko kuba yagira ingorane akarwara yangwa yarwaje, apfushije umuntu wa bugufi agomba gutabara n’ibindi umuntu agomba sosiyete abamo. Kugirango umuntu abeho bidusaba kwizirika.
Ati ” Witeye icyuma bya nyabyo, kandi hari ibyo wirengagije gukora/guhaha ntushobora gukoresha munsi y’ibihumbi 150 frw, kandi ugasigarana amadeni. Uziko ushobora kuburara wanze kujya kwikopesha ngo umucuruzi adasigara akuvuga cyangwa akabikwima ugaseba, hari nubwo uba warazengurutse santere yose wikopesha ukanga gusubirayo kubera ko wagezeyo ukijijisha ngo amafaranga nyibagiriwe mu rugo, bukira, icyumweru kigashira utegereje ko uhembwa ngo uhite wishyura, ukongera ugatangirana n’imyenda. Ibaze rero waburaye bugacya ujya mu kazi umuntu akaguha ibihumbi 10.000 frw, tuvugishe ukuri, wayareka koko?”
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa kamwe mu tugari tugize akarere ka Rutsiro yagize ati “Ni ibibazo twiberamo gusa gusa, none se Gitifu w’Akagali w’umutangizi ahera ku amafaranga Ibihumbi 85 000Frw, hakavamo Ejo Heza ya 2,000Frw bitewe n’ayo Umuntu yasinyiye; ayo yo nta kibazo, zimwe muri Banki nazo nka BPR zigakata 1,000Frw hagasigara ibihumbi 82 000 Frw, tuba dusabwa kuba mu Mafasi yacu hakazaho gukodesha inzu nibura iya make kandi ibereye Umuyobozi uba ugomba kuba intangarugero mubo ayobora ni ibihumbi 15 Frw, umuceri umufuka ugeze ku bihumbi 36 000 Frw, amavuta, ibirayi, ibishyimbo, imboga n’utundi umuntu akenera buri munsi.”
Akomeza avuga ko mu rugo nabo bakeneye nk’ibyo ndetse binarenze kuko bo baba barenze umwe, hakiyongeraho amatike yo kujya mu nama zinyuranye ku Karere, ku Murenge no mu ifasi gukemura ibibazo by’abaturage aho bareba bagasanga umuntu arimo gukorera muri kuramo.
Akomeza avuga ko iyo bigeze kwa ba Mudugudu babo bakorana umunsi ku wundi bo batanabona naho bakura isabune kandi amakuru yose asabwa no gukemura ibibazo ariho ava usanga bizambye rwose, ariho avuga ko ruswa itabura kuri bamwe.
Rwandanews24 ifite amakuru ko hagati y’ukwezi kwa 9-10 Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari na SEDO bo mu murenge wa Hindiro mu karere ka Ngororero akagari tutifuje gutangaza, bashobewe babwira umuturage ko bazamuha amabati n’ikibanza abaha ibihumbi 100 frw, nyuma umuturage ahebye ajya kubarega barabafunga ariko nyuma y’ibyumweru 3 baza gufungurwa ndetse basubizwa mu kazi.
Ikindi ngo hari nubwo yirwanaho agatanga inka ya Girinka mu wundi murenge kandi bitemewe cyangwa mu kandi kagari kubera ko yabuze uko abigenza akaba mpemuke ndamuke.
Imibare itangazwa na RIB igaragaza ko icyaha cya ruswa ari kimwe mu bigikomeje kugaragara mu Rwanda, kuko mu 2018 RIB yagenje ibirego 983, muri 2019 ibyaha byabaye 955, mu mwaka wa 2020 biba 959 naho muri 2021 byaragabanutse biba 815.
Ubushakashatsi ku bipimo bya ruswa mu Rwanda [Rwanda Bribery Index] buherutse gukorwa na Transparency International Rwanda bwagiye hanze muri Mutarama 2021 bwagaragaje ko nubwo Leta yashyizeho ingamba zitandukanye hari inzego zikigaragaramo ruswa cyane.
Muri izi nzego harimo inzego z’ibanze, amabanki, Polisi ishami ryo mu muhanda, mu bugenzacyaha, mu kigo gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi n’ahandi henshi.
Ubu bushakashatsi bwa Corruption Perceptions Index bukorwa buri mwaka ku bantu bakora mu nzego za Leta z’Ibihugu 180 ku Isi, bwatangiye gukorwa na Transparency International mu mwaka w’ 1995.
Mu byitabwaho bukorwa ku bakora mu nzego za Leta harimo kureba imiterere ya ruswa mu nzego za leta, uburyo abaturage bagana izo nzego bashaka serivise uburyo bakwa ruswa, n’ibindi birimo amategeko ashyirwaho agamije kurandura ruswa burundu.
Ubushakashatsi ku bipimo bya ruswa mu Rwanda [Rwanda Bribery Index] buherutse gukorwa na Transparency International Rwanda, u Rwanda rwari ku mwanya wa 52 ku rwego rw’Isi mu kurwanya ruswa n’amanota 53, ku rwego rw’Afurika ari u rwa Gatanu mu gihe rwari urwa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba.
