Abatuye mu murenge wa Huye barasaba kugobokwa bagahabwa ibiribwa kuko inzara yatewe n’izuba ryavuye mu gihembwe cy’ihinga cy’umuhindo rigatuma barumbya umusaruro w’ibishimbo none ngo bamwe basigaye barya inshuro imwe mu minsi ibiri nk’uko babibwiye Rwandanews24.
Abaturage bavuga ibi batuye mu tugali dutandukanye tw’uyu murenge. Abatuye mu kagali ka Sovu bo bavuga ko bumvise ko hari gahunda yo kubagoboka bakabaha ibiribwa, ariko ngo barategereje baraheba.
Umwe mu bayobozi b’umudugudu aganira na Rwandanews24 yagize ati: “Mumpera z’uk’Ukuboza 2022 Noheli yegereje, Sosiyale w’akagali yarampamagaye arambwira ngo hari gahunda yo gutanga ibiribwa ku baturage bashonje kurusha abandi, ejo uzaze ku kagali udufashe kubitanga. Naragiye batubwira ko muri buri mudugudu ibiribwa bihabwa abantu batatu gusa.”

Akomeza avuga ko abantu batatu bahawe ibyo kurya bari bashonje, ariko ko ataribo bonyine ahubwo bakagombye kubiha abashonje bose kuko inzara iri hose.
Ati: “Abantu benshi barashonje kuko batasaruye, uretse abafite akazi naho utegereza kurya ari uko akuye mu murima wse arashonje. Ababihawe Sosiyale niwe waduhaye urutonde rwabo.”
Umwe mu bashinzwe umutekano aganira na Rwandanews24 we yavuze ko batishimiye imitangire y’ibiribwa mu kagali kabo kuko ngo hari bamwe bashobora kuzumva bahitanywe n’inzara kuko babona ubuyobozi bubifata nk’ibyoroheje.
Ati: “Dufite abaturage barimo kurya inshuro imwe mu minsi ibiri. Hari abashonje cyane umuntu wese areba akagirira impuhwe nubwo nawe ashonje, ariko nibinaza bishobora kutabageraho kuko usanga babarizwa mu kiciro cya gatatu cy’ubudehe kandi gahunda nk’izi ntabwo ziba zireba abo muri iki cyiciro.”
Umugore uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko we avuga ko abayobozi batamenya ko bashonje. Ati: “Ntabwo umuyobozi ufite sitoke y’ibiribwa mu rugo ashobora kumva ko hari umuntu ushonje kuko abana be bararya bakijuta nawe akarya icyo ashatse akagirango n’abandi ni uko. Nk’uko bareba ibintu byinshi bitandukanye, nibarebe no kunzara dufite batugoboke.”

Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Kankesha Annonciata, mu magambo yabwiye Rwandanews24 ati: “Murakoze ku makuru muduhaye, tugiye kubikurikirana.”
Kuba iyi gahunda yo gutanga ibiribwa izakomeza ikagera ku bashonje kurusha abandi nk’uko abaturage babivuga, ubuyobozi ntabwo bwifuje kugira icyo bubivugaho.
Kugeza ubu abahawe ibiribwa ni abatuye mu kagali ka Sovu, buri umwe yahawe ibiro 50kg by’ibigori n’ibiro 25kg by’ibishimbo ari nabyo byinshi byatanzwe kuko bitangwa bigendeye ku bantu bagize umuryango, ariko mu tundi tugali abahatuye bavuga ko iyo gahunda ntayahageze.