Depite Théogène Munyangeyo, Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, na we yashimangiye ko imisoro ihanitse ituma bamwe mu basora bakwepa imisoro kuko hari ubwo bumva ari umutwaro ubaremereye cyane.
Yavuze ko ureybe umusoro wakwa ku nyubakozo guturamo wiyongereyeho 1% ugendeye ku gaciro kari ku isoko nk’uko biteganywa n’Itegeko ku mutungo utimukanwa.
Yagize ati: “Ubwiyongere bw’imisoro butuma bamwe mu babyeyi bahisha ko bafite inzu zo guturamo bakazandikisha ku bana babo, bikagira uruhare mu gukwepa imisoro baboka ko iba yabarenze.”
Yavuze ko nihamara gukorwa impinduka ku birebana n’imisoro, imisoro ikusanywa izarushaho kwiyongera, abasora na bo barusheho kwiyongera kandi bumva batekanye, ndetse n’ishoramari ryari ryarahagaze rizongera kuzahuka.
Mu muhango wo kwakira indahiro za Perezida wa Sena Mushya Dr. Kalinda François-Xavier , yakomeje avuga ko hakwiriye inyoroshyo ku buryo imisoro itagabanyuka ahubwo ikiyongera ariko mu buryo butaremereye abaturage. Ati: “Ntabwo bivuze ko kuremereza imisoro ari byo biguha imisoro myinshi.”
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubushakashatsi, Ubugenzuzi bwa Politiki n’Ibarurishamibare muri RRA Roy Valence Gasangwa, yabwiye itangazamakuru ko bumwe mu buryo bwo gukemura iki kibazo ari ugusubiza umusoro ku butaka ku mahoro yahozeho mbere, intambwe ishobora kugabanya umutwaro uremereye Abanyarwanda benshi.
Yagize ati: “Ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko rishya ry’umusoro ku butaka ryarananiranye, iyo unarebye uko ubukungu buhagaze muri iyi minsi. Twasabye ko hakomeza imisoro y’ubutaka yahozeho mbere, ikiguzi gisabwa ubu kigahagarara kubera ko byarananiranye.”
Gasangwa yemeza ko imisoro yakwa ku butaka ari kimwe mu bibazo by’ingorabahizi abakusanya imisoro bahura na byo, kandi ngo kigira ingaruka ku mubare munini w’abasora.
Ku birebana n’umusoro ku nyungu z’amasosiyete, Gasangwa yavuze ko mu basora barenga 300,000 banditswe, abagera ku 50,000 bangana na 17% ari bo bishyura neza imisoro, agaragaza ko hakwiye kurebwa uburyo bwo kongera umubare w’abatanga imisoro binyuze mu kururutsa imitwaro bafite.
Nubwo imisoro igira uruhare rwa 15.8% ku musaruro mbumbe w’Igihugu (GDP), Gasangwa avuga ko iyakusanyijwe ku rwego rw’Igihugu kuri ubu ishobora gutera inkunga ingengo y’Imari ya Letaku kigero cya 50% mu gihe mu myaka ibiri ishize yateraga inkunga 56%.
Gasangwa yakomeje agira ati: “Turimo kureba ku buryo butandukanye burimo no gushyiraho ikigereranyo ntarengwa cy’umusoro mu rwego rwo kugabanya umusoro ku nyungu ku kigero nibura cya 20%. Muri uyu mushinga tubona ko uburyo bwo kubona imisoro buziyongera ariko bikagabanya umutwaro ku basora.”
Umusoro ku nyungu z’amasosiyete ubarwa ku kigero cya 30% by’inyungu yakusanyijwe muri rusange, kikaba ari na cyo kigero kigenderwaho mu bihugu by’Akarere. Uyu musoro wishyurwa n’ibigo cyangwa imiryango ikorera inyungu.
Ku birebana n’umusoro ku nyongeragaciro (TVA/VAT), abasora mu Rwanda bafite igishoro cya miliyoni 20 z’amafaranga kuzamura ni bo basabwa gusora amafaranga angana na 18% ry’ibyo bunguka.
Mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Igihugu cya Kenya cyonyine ni cyo gisaba ibigo TVA igana na 16%, mu gihe ibindi bihugu bagize akarere bisoresha ku kigero kimwe n’u Rwanda.
Indi misoro itavugwaho rumwe ni iyitwa iy’Isuku yakirwa mu Karere buri kwezi, aho bamwe batumva uburyo igenwa n’uko ikusanywa.