Intara y’Iburengerazuba mu ihurizo ryo gukemura ibibazo by’imicanga bivugwa muri Rutsiro, RIB yatungiwe agatoki

Ubuyobozi bw’intara y’iburengerazuba bumaze iminsi bugerageza kugira icyo bukora ku makosa yakozwe mu karere ka Rutsiro mu itangwa ry’ibyangombwa by’ucukuzi bw’imicanga (kariyeri nto hacuruzwa ibiyivuyemo) birananirana, RIB itungirwa agatoki kubw’amakosa yagaragajwe n’ubugenzuzi.

Ibibazo bivugwa mu karere ka Rutsiro bimaze igihe, dore ko byageze n’ubwo bihagurutsa abagenzuzi (Auditeur) b’intara bakajya kugenzura bagasangamo ibibazo uruhuri n’amakosa yakozwe n’Ubuyobozi bw’akarere nabwo bwaje kurangira buyitiriye abatekinisiye.

Uru ruhuri rw’ibibazo byasanzwe mu mitangire y’ibyangombwa by’ubucukuzi byaje kurangira intara isabye ko ababihawe bahita babyamburwa, hakongera gusuzumwa ubusabe bwabo ikitaraganya.

Ubu bugenzuzi bw’Intara y’Iburengerazuba bwakozwe hagati y’amatariki 15-18 Ugushyingo 2022 kuri kariyeri nto hacuruzwa ibivuyemo mu karere ka Rutsiro bwakozwe buhagarariwe n’Umugenzuzi mu ntara y’iburengerazuba Mugabe M. Innocent, Umugenzuzi mu karere ka Nyabihu ndetse n’Umugenzuzi mu karere ka Rusizi witwa Mbabazabihizi Adeodatus nk’uko bigararazwa na raporo yabo Rwandanews24 ifitiye kopi.

Nyuma y’ubu bugenzuzi habaye inama zitandukanye ziga ku bibazo byakomotse ku mitangire y’ibi byangombwa icyatumye bamwe bahita bahabwa amabaruwa abahagarika mu gihe abandi batarahagarara.

Amakuru Rwandanews24 ifite n’uko kugira ngo intara yinjire muri ibi bibazo yatungiwe agatoki n’inama njyanama y’aka karere.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yagiriwe inama kenshi ariko abirengaho atanga ibyangombwa kuri kampani zitujuje ibisabwa

Imbarutso y’ibibazo bivugwa mu bucukuzi ba kariyeri nto hacuruzwa ibivuyemo (imicanga) byatangiye ryari?

Mu makuru Rwandanews24 ifite n’uko ibi bibazo byatangiye nyuma y’ihagarikwa ry’icyangombwa cy’Ibirombe byari bifitwe na Company UWABARAKA uruhushya rwayo rwarangiye mu kwezi kw’ukwakira 2021 gusa imirimo yayo ikaba yari yarahagaze mu kwezi kwa 9 muri uwo mwaka, kubera bimwe mubyo batumvikanyeho n’Akarere, abenshi mubayikoreraga (binura imicanga) baricaye baranamba, abandi basuhukiye mu tundi turere guca inshuro z’intica ntikize.

Iyi Kampani yasaga nkaho ifite ibinombe by’imicanga byose by’Akarere ka Rutsiro dore ko yari ifite hejuru ya 90%, ikimara guhagarikwa ibibazo uruhuri byaravutse abatanga ibyangombwa n’ababyaka baraterana karahava maze bamwe bisanga babihawe abandi barabyimwa,

N’ubwo itegeko riteganya ko kampani zasabye icyangombwa cyo kwinura umucanga kitakarengeje iminsi 90 muri aka karere siko byagenze kuko ubukererwe bwageze ku minsi 350 Kandi hari Kampani zindi zasabye uburenganzira bwo kwinura uyu mucanga zujuje ibisabwa ariko zikaba ntizisubirizwe mu gihe.

Abaturage bo mu karere ka Rutsiro mu mirenge ya Gihango, Musasa, Boneza, Kigeyo, Nyabirasi na Kivumu bamaze igihe bataka inzara, nyuma yo kumara igihe ibi binombe by’imicanga bifunze. Ni mugihe Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwavuga ko ibibazo by’aba baturage byamaze kwigwaho hategerejwe igisubizo cy’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peterole na Gaze mu Rwanda (RMB).

Muri Mata 2022 Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Murekatete Triphose, ubwo twamubazaga ku kibazo cy’Ibinombe by’imicanga byahoze ari ibya Company ya UWABARAKA, aho bamwe mu bahoze babikoramo bavuga ko bashonje, imirima y’abahafite ubutaka yangiritse bikabije, n’igiteganyirizwa abari basanzwe batunzwe  n’iyi migezi yasubije ko byarangije kwigwaho.

Ati “Byarangije kwigwaho, biri mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peterole na Gaze mu Rwanda (RMB) hategerejwe ko isubiza.”

Kuva muri Mata aho kugira ngo ibibazo bikemuke ahubwo byasubiye i rudubi kubera ko n’abaje guhabwa ibyangombwa byaje kugaragara ko habayeho amakosa akomeye abenshi muri bo biza kurangira mu mpera z’ukuboza 2022 bazambuwe nyuma y’uko bisabwe n’ubuyobozi bw’Intara.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Murekatete Triphose, mu kwezi kwa 11 yatangarije RBA ko amakosa yabayeho yatewe n’abatekinisiye.

Ati “Amakosa yabayeho yatewe n’uko abakozi (abatekinisiye) babigizemo uruhare kandi bakaba bazabibazwa mu rwego rw’akazi.”

Murekatete niyemeranya n’abavuga ko nawe yabigizemo uruhare nk’uwasinye kuri ibi byangombwa, kuko amakosa aba yarakozwe n’abantu babyigiye kandi ari nabo babisesengura.

Perezidante w’inama njyanama y’akarere ka Rutsiro, Nyirakamineza Marie Chantal, aherutse kwemerera RBA ko mu itangwa ry’ibyangombwa habayeho amakosa ndetse ibibazo bishyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo ababigizemo uruhare bazabiryozwe, kuko byateje igihombo Leta haba mu misoro no mu baturage bari basanzwe bakora muri iyi mirimo.

Bimwe mu byagaragajwe na raporo y’ubugenzuzi bw’Intara byatumye RIB itungirwa agatoki

Intara mu bibazo by’imicanga

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François avuga ko nyuma y’ibibazo byagaragaye mu mitangire y’ibyangombwa bakoze inama.

Ati “Twakoze inama yo kugira ngo tunoze ubucukuzi bw’imicanga na kariyeri nto, kuko mu busanzwe bugira amategeko n’amabwiriza abugenga, ni byiza ko ari abatanga ibyangombwa n’abacukura bitwararika kugira ngo bitangiriza ibidukikije. Kandi aho twasanze ibibazo twasabye ko bahita bahagarikwa.”

Habitegeko akomeza avuga ko abari barahawe ibyangombwa ku buryo bunyuranyije n’amategeko bakabyamburwa nta cyizere cy’uko bazashoza akarere ka Rutsiro mu manza, kuko bari barabibonye binyuranyije n’amategeko, ari nayo mpamvu batungiye agatoki RIB ngo ijye kugenza nimbi nta bigize icyaha byakorewe mu itangwa ry’izi mpushya zahagaritswe.

Imyanzuro y’inama y’Umutekano itaguye y’Intara y’Iburengerazuba

Hakozwe iki nyuma y’inama zose zateranye ziga kuri ibi bibazo?

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François nk’uko bigaragara mu myanzuro y’inama yaremesheje kuwa 14 ukuboza 2022 Rwandanews24 ifitiye kopi aho umwanzuro wa mbere wassabaga guhagarika abahawe ibyangombwa bikongera bigatangwa bundi bushya ku bantu bujuje ibisabwa ibi siko byagenze.

Rwandanews24 ifite amakuru ko hahagaritswe kampani zimwe izindi zikaba zikiri mu kazi ko gucuruza imicanga mu gihe izindi zahawe amabaruwa kuwa 23 ukuboza azihagarika, ndetse amakuru aturuka mu bahagaritswe n’uko biteguye gushora akarere mu manza, kuko batumva uburyo bahagarikwa nk’aho ibyangombwa babyihaye.

Mu mwanzuro wa gatatu w’iyi myanzuro Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François yasabye ko RIB yakwinjira muri ibi bibazo nyuma yo guhabwa raporo y’ubugenzuzi bagakurikirana amakuru ku byagaragajwe n’itsinda ry’abagenzuzi.

Hashingiwe kuri uyu mwanzuro kandi abagize akanama gasesengura ibisabwa ngo hatangwe ibyangombwa byo gucukura imicanga muri aka karere kuwa 22 ukuboza naryo ryandikiwe amabaruwa asabwa gutanga ubusobanuro kuri ibi bibazo byagaragaye.

Rwandanews24 yamenye amakuru y’uko Umuyobozi w’akarere yagiye abandikira aya ma baruwa yirengagije ingingo zibarengera kuko hari aho bagiye bamwereka ko hari ibibazo bikarangira abahaye ibyangombwa none abonye bigiye ku mugaruka atangiye kubibagerekaho.

Ubugenzuzi bw’inama njyanama nibwo bwavumbuye amakosa mu mpushya 7 bivugwa ko zahawe abatujuje ibisabwa biba ngombwa ko basaba ko impushya 35 zose zatanzwe zatungwamo itoroshi.

Uretse uyu mugezi wa Koko twagarutseho cyane wari warabatijwe kimaranzara n’abawukoragamo, hari indi migezi iyi ya WABARAKA Kampani yari ifite irimo uwa Rugamba mu murenge wa Boneza, uwa Cyimbiri mu murenge wa Kigeyo, uwa Gashashi mu murenge wa Kivumu, hari ku mugezi wa Koko kuri site ya Gisiza, hari n’izindi site zirimo iyitwaga Gasenyi kubera umucanga wahinurwaga.

Mu kibaya kirimo umugezi wa Koko abenshi bari barabatije kimaranzara ni hamwe mu hamaze imyaka isaga 3 barahagaze (Photo: Koffito)
Uyu mugezi wa Koko umaze imyaka myinshi utinurwamo umucanga wototeye amasambu y’abaturage karahava
Ahinurwa imicanga mu mugezi wa Bihongora (Photo: Koffito)

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *