Huye: Baratabariza umuryango w’abantu batanu wenda kugwirwa n’inzu

Abatuye mu kagali ka Sovu baratabariza umukecuru utuye mu nzu yenda kumugwaho ko yakubakirwa indi cyangwa akabona ahandi yimukira iyi inzu abanamo n’abuzukuru batatu n’umwuzukuruza umwe itarabagwaho ngo bose bahasige ubuzima.

Umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 63 y’amavuko witwa Musabyemariya Virginia abaturanyi be bavuga ko iyo imvura iguye ari nyinshi baba bahangayitse kuko inzu uruhande rumwe harangaye kuva Umuganda wayimwubakira ndetse ikaba yaratangiye kwika nk’uko babibwiye Rwandanews24.

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 yagize ati: “Nkubu mu gihe cy’imvura nyinshi tubara ubukeye kuko nubundi uruhande rumwe ntirwigeze rwuzura. Abanamo n’abuzukuru batatu harimo nuherutse kubyara kandi nawe ni Umwana. Badufashije Umuganda wazongera ukamwubakira inzu ntizabagweho.”

Aganira na Rwandanews24, uyu mukecuru Musabyemariya yagize ati: “Iyi nzu nayubakiwe n’abaturage kubera ko ntarimfite aho ndambika umusaya nyijyamo uruhande rumwe hejuru hadafunze. Maze igihe nyibamo ariko irenda kugwa kuko yaritse kandi uri hanze aba areba mu nzu bitewe no gusaza kwayo. Ubu noneho harimo n’uruhinja rw’amezi abiri, mfite impungenge ko kubera imbeho rushobora kurwara umusonga cyanga rukaba rwahasiga ubuzima.”

Uruhande rwo hepfo y’umuryango hejuru ntihafunze no hasi hariho imyenge uri mu nzu aba areba hanze kandi habamo uruhinja rw’amezi abiri/ Foto: Annonciata Byukusenge

Umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko we yabwiye Rwandanews24 ko igihe cyose inzu ya Musabyemariya yabagwaho kubera ko iyo hahushye umuyaga mwinshi winjirira mu gice kidafunze hakiyongeraho uko yubakishijwe ibiti byamunzwe ari nayo ntandaro yo kwika kwayo.

<

Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye n’Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Kankesha Annonciata, yagize ati: “Murakoze ku makuru muduhaye, tugiye kubikurikirana.”

Ikigo gikora ubushakashatsi kikanakora isesengura kuri politike za leta cyakoze ubushakashatsi ku ngaruka z’icyorezo cya COVID-19, ku mibereho y’ingo ku buryo babukoreye mu turere 3 tugize Umujyi wa Kigali n’Imijyi 6 yunganira Umujyi wa Kigali habazwa ingo 2053, harimo n’akarere ka Huye ari nako uyu mukecuru uyoboye urugo ababarizwamo.

Inzu icyubakwa yarareshyaga, ariko kubera gusaza igice cyo haruguru cyaritse irasumbana/ Foto: Annonciata Byukusenge

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi bwerekana ko 50% by’ingo 2053 zabajijwe, abaziyoboye batakaje akazi.

58% by’abayoboye izo ngo bavuze ko ubuzima bwahenze cyane kurenza ubushobozi bwabo, naho 62% by’ingo zabajijwe bagize igabanuka rikomeye kubyo binjizaga nk’ingo.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.