Senateri Kalinda François Xavier yatorewe kuyobora Sena y’ u Rwanda

Senateri François Xavier Kalinda niwe watorewe gusimbura Dr. Augustin Iyamuremye uherutse kwegura kuri iyi mirimo kubera impamvu z’uburwayi.

Dr. François Xavier aherutse gushyirwa muri Sena y’U Rwanda mu cyumweru gishize ku wa Gatanu tariki 06 Mutarama 2023.

Akimara gutorwa yashimye ko yagiriwe icyizere, ashima Madam Nyirasafari wamuhariye ku mwanya nawe yari yamamajweho, yavuze ko mu mikorere ye azashyira imbere ubufatanye no gutega amatwi ibyifuzo by’abaturage mu rwego rwo gushaka umuti urambye.

Dr. Kalinda yavukiye mumurenge wa Kitabi mukarere ka nyamabagabe, akaba afite impamyabushobozi y’ikirenga PhD mu by’amategeko y’ubucuruzi, yakuye muri kaminuza ya Strasbourg mu Bufaransa.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *