Mu karere ka Rubavu, umurenge wa Rubavu mu gutangiza Umwaka w’ubwisungane mu kwivuza (MUSA) 2023-2024 hakusanijwe miliyoni 12,882,044 frw harimo 1,389,244 frw azatangwa binyuze mu madini n’amatorero.
N’umuhango wahujwe n’igiterane cyateguwe n’umurenge wa Rubavu cyo Gushima Imana kubyo bagezeho muri 2022, ndetse bayiragiza gahunda zabo zo mu 2023.
Mu murenge wa Rubavu habereye igiterane cy’INTAVOGERWA “RUBAVU SHIMA IMANA” cyitabiriwe n’inzego zitandukanye, cyatangirijwemo ubukangurambaga bwa mutuelle de sante.
Harerimana E. Blaise Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu, yavuze ko muri iki giterane bakusanyije arenga miliyoni 12 y’ubwisungane mu kwivuza bwa 2023.
Ati “Twagiteguye kugira ngo dushime Imana bitewe n’uko duhagaze mu mihigo, mu bwisungane mu kwivuza agaragarije abitabiriye igiterane batanze umusanzu wabo ungana na 1,389,000 frw by’umwihariko igikorwa kikaba cyatangiwe umurenge ufite miliyoni 12.882.044frw ibyo dushingiraho twishimira kuzesa uyu muhigo.”
Ishimwe Pacifique, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza wari Umushitsi mukuru yashishikarije abayoboke b’amadini n’amatorero gukomeza gukora ibibateza imbere.
Ati “Mushishikarire gukora ibibateza imbere n’imiryango yanyu ndetse n’umurenge kimwe n’Igihugu muri Rusange, turanishimira aho mugeze mwiteza imbere, mu gusenga no gufasha abatishoboye mukure amaboko mu mifuka mukore.”
Ishimwe yabasabye kandi gutandukana n’umuco wo gusabiriza ari nako barushaho guhangana n’imirire mibi mwimakaze ubu muntu mu bantu no kuguma mu gakiza.


