Kicukiro: Imodoka itwara abanyeshuri yarenze umuhanda 16 barakomereka

Imodoka itwara abanyeshuri yo kigo cy’ishuri rya Path to Success yakoze impanuka ikomeye nyuma yo kurenga umuhanda ikagwa mu ishyamba abanyeshuri 15 mu bo yari itaye n’umushoferi barakomereka nk’uko ababonye iyi mpanuka iba babibwiye Rwandanews24.

Ibi byabaye mugitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 9 Mutarama 2023, ku munsi wa mbere w’itangira ry’amashuri igihembwe cya kabiri.

Uwabonye iyi mpanuka yagize ati: “Ubusanzwe ku I Rebero ni ku musozi, imodoka nyinshi zihamanuka ziruka wagirango nta feri zifite, ariko iyari itwaye abanyeshuri yagendaga ubona idandabirana kuburyo hari n’abakomeraga ngo iriya modoka murabona itagiye kugwa!!!! Rero yahise irenga umuhanda igwa mu ishyamba kuburyo abana bakomeretse bikomeye.”

Mugenzi we avuga ko yahageze asanga impanuka yabaye, ariko ngo ibikorwa by’ubutabazi byatangiye.

Ati: Ntabwo nabonye uko byagenze, ariko ubu niho mpagaze hari imodoka nyisnhi zirimo gutwara abakomeretse kwa muganga, hari inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi muri Kicukiro, barimo gukora ubutabazi.

Kugeza ubu amakuru atangazwa na polisi y’Igihugu ni uko nta mwana wahitanywe n’iyi mpanuka, abagera kuri 15 n’umushoferi bakomeretse bo barimo kujyanwa ku Bitaro bitandukanye ngo bitabweho n’abaganga nk’uko Umuvugizi wa Polisi Ishami ryo mu muhanda SSP Irere Irene yabibwiye RBA.

Icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana, ariko iperereza ryahise ritangira ngo kimenyekane.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *