Abanyeshuri baraye muri stade byatewe n’ababyeyi batubahirije gahunda y’ingendo- NESA

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ ubugenzuzi bw’amashuli NESA kivuga ko hakiri imbogamizi ku babyeyi bamwe batarahindura imyumvire ngo bakurikize ingengabihe yo kujyana abana ku mashuri bigatuma byica gahunda y’imigendekere myiza y’iki gikorwa ari nabyo byatumye kuri ki cyumweru taliki ya 8 Mutarama 2023 haragaragaye umubare munini w’abana bamwe bakaba baraye muri stade ya ULK ku Gisozi.

Bitewe n’imirimo yo gusana stade ya Kigali I Nyamirambo, abanyeshuri bahagurukiye kuri Stade ya Kaminuza ya ULK bafata imodoka ziberekeza hirya no hino ku mashuli bigaho.  

Ni igikorwa gihuriweho n’ibigo bitwara abagenzi, inzego z’umutekano, RURA, abakora mu birebana n’uburezi ndetse n’inzego z’ubuzima.

Muri rusange ababyeyi bashima uburyo abanyeshuri basigaye bafashwa mu kujya kw’ishuli ndetse no kuvayo.

“Abana bajyaga muri gare ugasanga babibiyemo,ugasanga umwana nta mutekano afite, umubyeyi nawe ntago yabaga yizeye ko umwana yageze ku ishuli, imodoka zitwara abana bakagera ku ishuri, umwana wanjye mugejeje hano, nizeye ko agera ku ishuri amahoro, mbere ntago wabaga utuje, wibazaga niba umwana agerayo.”

<

“Gutwara abana muri ubu buryo bitanga umutekano uhagije, abana nabo bishimiye uko bagenda, natwe turasubira mu rugo dutuje.”

Nubwo bimeze bityo Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuli NESA gitangaza ko umubare w’abanyeshuli baza gufata imodoka ari muke ugereranije n’ababa bateganijwe.

Urugero kuwa Kane w’iki cyumweru imodoka zatwaye abanyeshuli 5427 mu gihe hagombaga kugenda abarenga ibihumbi 41, kuwa Gatanu ho hagiye abanyeshuli 9345 mu gihe hagombaga kugenda abarenga ibihumbi 57.

Mu kiganiro Umugenzuzi ushinzwe ireme ry’uburezi muri NESA, Kavutse Vianney yagiranye na RBA yavuze ko ababyeyi bakwiye kumva agaciro ko gukurikiza ingengabihe yateganijwe.

“Icy’ingenzi ni ugushishikariza ababyeyi kugira ngo bohereze abana ku gihe, kandi ku munsi twagennye aho kugira ngo babohereze ku munsi wa nyuma usange bibaye imbogamizi ku babatwara, umunyeshuri wageze ku ishuri ku gihe ategura gahunda ze neza, icyo tubwira abarimu nuko ku wa Mbere ni umunsi w’amasomo, abana bagomba kuba bari mu ishuli biga.”

Mbere yuko abanyeshuri binjira mu modoka habanza kurebwa abatarahabwa urukingo na rumwe rwa COVID19 cyangwa abagejeje igihe cyo guhabwa urwa kabiri.

Inzego ziri muri iki gikorwa zivuga ko ku munsi wa Mbere, abana basaga 50 aribo bakingiwe COVID19, kuwa Gatanu hakingiwe abanyeshuli barenga 150.

NESA ivuga ko ibikorwa byo gutwara abanyeshuli biri gukorwa hatirengagijwe abagenzi bategera muri gare ya Nyabugogo, byose bikorwa habaho gusaranganya imodoka.

Kuri iki Cyumweru biteganijwe ko abanyeshuli biga mu turere 3 tugize umujyi wa kigali, Burera, Ngororero na Bugesera aribo barifashwa kugera ku ishuli, ariko n’aberekeza mu tundi turere bari bahari ari benshi.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.