Icyegeranyo cyakozwe n’umushinga mpuzamahanga ku butabera (Rule of Law Index 2022), cyashize u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika no mu karere ruherereyemo, ndetse no ku mwanya wa 42 ku Isi nk’igihugu kigendera ku mategeko.
Bimwe mu byahesheje u Rwanda uyu mwanya, birimo kuba ari igihugu gifite ubuyobozi butihanganira ruswa, gikorera mu mucyo, cyubahiriza uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, giharanira umutekano no kugendera ku mategeko.
Bashingiye kuri ibi bipimo byagendeweho, abaturage banyuranye bavuga ko bemeranya n’abakoze iki cyegeranyo. Umwe muri bo yagize ati: “Iki gihugu iyo ukirimo wumva ubohotse, wumva ufite umudendezo, ariko iyo ugeze hanze ni bwo ushimira urugero, urwego u Rwanda ruriho. Rero icyo singishidikanyaho u Rwanda rugendera ku mategeko. Nkanjye nkunda gutaha nijoro, ndenda numva ntekanye. Iyo unavuganye n’abandu bari hanze ndababwira nti ubu ndi gutaha mu rugo bakambaza bati ko watinze cyane? Ndababwira nti hano mu Rwanda dufite umudendezo cyane…”
Uwitwa Davis Mastny ukomoka mu gihuggu cya Czech Republic akaba ari i Kigali, na we yagize ati: Ku birebana n’umutekano, ushobora kujya aho ushaka hose, ushobora kujya mu misozi uri wenyine kandi utishisha. Ni nk’iwacu, ibyo tumenyereye no mu bindi bihugu. Hano mu Rwanda ni heza twumvadutekanye cyane.”
Ni ku nshuro ya 2 u Rwanda rushyizwe ku mwanya wa mbere muri Afurika. Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Nyarwanda uharanira iyubahirizwa ry’amategeko Centre for Rule of Law Rwanda John Mudakikwa, avuga ko hari byinshi byakozwe biruhesha uyu mwanya.
Ati: “Aya manota rwose afite ishingiro, iki ni kimwe mu bipimo mpuzamahanga, urebye amavugururwa arimo gukorwa haba mu gushyiraho amategeko, haba mu kongerera ubushobozi inzego zitandukanye, haba mu gushyira imbaraga mu byerekeyegufasha abantu kubona ubutabera, hari Politiki nyinshi zihari twumva ko nizishyirwa mu bikorwa mu gihe kiri imbere ibi bipimo bizagenda bizamuka.”
Ibihugu byo kuri uyu mugabane wa Afurika biza hafi birimo ibirwa bya Maurice ku mwanya wa 45, Namibia ku mwanya wa 46 na Ghana ku mwanya wa 58.
Iki cyegeranyo cyakozwe hashingiwe ku bushakashatsi bwakorewe mu bihugu 140 habazwa abasaga 150,000 harimo n’abanyamategeko.
Umuvugizi w’Inkiko Harrison Mutabazi yabwiye RBA dukesha iyi nkuru ko hari byinshi igihugu cyakoze bizanaruzamura mu bipimo bigenderwaho. Ati: “Bimwe muri byo harimo nko gukoresha ikoranabuhanga, ngira ngo mumaze kumenyera ko inkiko hafi akazi kazo 100%, kose gakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Ikoranabuhanga ni kimwe mu bintu bifasha cyane kugira ngo butangwe kandi bubonwe mu gihe cyihuse ariko nanone butangwe mu mucyo.”
Yakomeje ashimangira ko mu Rwanda ubutabera budatangwa mu bwiru kuko urugendo rwo kubutanga abantu bahura umuntu ku wundi rugabanyuka biryo n’ibyuho bya ruswa bikarushaho kugabanyuka.
Ibihugu biza ku isonga ku Isi muri iki cyegeranyo ni Denmark, Noruveje (Norway) na Finland.