Abaturage bo kagali ka Kabuga, mu murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi, barashinja umuyobozi ushinzwe imibereho myiza n’iterambere muri aka kagari, Simbi Jean Preuve kubakorera ihohoterwa.
Mu buhamya bw’umwe mu bakubiswe n’uyu muyobozi ndetse unagaragara ku mafoto ko yavunitse akaboko yagize ati “Yaje kunyaka amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, mubwira ko ntarayabona, ankubitira mu rugo iwanjye, nahise mvunika akaboko njya kwivuriza ku bitaro bya Kibuye banshyiraho Sima.”
Yakomeje kujya antoteza anyirukana mu kagali avuga ngo nta nshaka mu kagali ke, maze kubona ko nkomeje gutotezwa nagiye kwishinganisha kuri RIB ariko nabwo akomeza ku ntoteza ngo naramureze ngo tugiye guhangana.
S’ikibazo cy’uyu yakubise akanamuvuna gusa kuko ari n’abagore bashinja Sedo Simbi ko iyo bamusanze mu biro wenyine abakorakora, ku buryo hari ubwo bajya kwaka serivisi ku kagali basanga ariwe wenyine uriya bakabanza gutegereza ko Gitifu ahagera bakabona kwinjira.
Ingabire Anitha (izina ryahinduwe ku bw’umutekano we), yabwiye primo.rw ko uriya muyobozi atiyubaha cyangwa ngo yubahishe ubuyobozi bw’Igihugu bwamwizeye bukamuha inshingano.
Yagize ati “Ni ukuri uriya muyobozi ntago yiyubaha iyo ugiyeyo uri igitsina gore, ukamusanga mu biro wenyine atangira kugukorakora ku mabere ibintu biganisha ku gusambanya.”
Uyu mugore kandi yakomeje avuga ko hari umwana wo mu mudugudu wa Karambo, mu kagali ka Kabuga yakuye mu ishuli nyuma yo kumutera inda ubu akaba ari umugore uhetse imburagihe, ababyeyi bakaba bashengurwa n’ubuzima uyu mwana abayemo.
Mu kiganiro kuri telephone na Sedo Simbi Jean Preuve, ushyirwa mu majwi n’Abaturage yavuze ko umugabo uvuga ko yakubiswe asanzwe ari “igihazi”.
Yagize ati “Uwo mugabo Benimana asanzwe ari igihazi ndetse n’ubu yatorotse, ntago nigeze mu kubita ndetse yakubeshye ntago namusanze iwe. Hari ku italiki 4 ndumva hari kuwa kabiri, nari ngiye kubabwira ngo bajye mu nteko z’abaturage nabasanze mu kabari we n’abandi bagabo batatu, we mubwiye kujya mu nteko arandwanya mpamagara inzego z’umutekano yewe zanamukuye mu nteko y’abaturage bamujyana ku murenge bamuha imirimo mike y’amaboko arataha, ibyo kuba yarakubiswe akavunika nabyumvise ku italiki 12 Ukuboza 2022.”
Gusa Simbi yemera ko uyu mugabo koko ariho sima kandi ko yarezwe muri RIB ubu SEDO akaba ategereje kwitaba Ubushinjacyaha. Abajijwe icyatumye Benimana avunika yaruciye ararumira ariko atwemerera ko yamureze kuri RIB kandi ko yitabye akaba ategereje kuzagera mu bushinjacyana kuri iki kibazo cyo gukubita uyu muturage.
Naho ku bijyanye no guhohotera ab’igitsina gore yasabye umunyamakuru kuzamusanga kuri “Terrain” bakabigabiraho.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukase Valentine, we avuga ko Benimana wakubiswe asanzwe akora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo budakurikije amategeko ariko ntasobanura niba ariho yakubitiwe.
Rwandanews24 yamenye amakuru ko uyu SEDO w’akagari atajya abasha kugeza ku baturage amata agenerwa abana bari mu mirire mibi, ahubwo ko ayakoresha mu nyungu ze bwite.
