Abatuye mu bice bimwe by’umujyi aharimo kwitabirwa guturwa barinubira abitwikira ijoro bakamena imyanda hagati y’ingo none umunuko w’imyanda ukaba ubasanga mu nzu nk’uko babibwiye Rwandanews24.
Imidugudu y’Agasharu, Agacyamu n’ Agahenerezo yo mu kagali ka Rukira, Umurenge wa Huye ni imwe mu midugudu irimo guturwa cyane kuko hari mu gishushanyo mbonera cy’umujyi abahatuye bakaba badafite uburyo bakusanya imyanda ngo ijyanwe mu kimoteri bigatuma imenwa ahabonetse hose.

Abafite iki kibazo ni abaturiye ishyamba rimenwamo imyanda riherereye aho bakunze kwita kwa Ruca. Umugore uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko agira ati: “Njyewe maze igihe kitari kinini ntuye hano, ariko aho bigeze ndumba nahimuka kuko umunuko uva mu myanda imenwa muri iri shyamba duturiye utuma umuntu amererwa nabi ntabashe kurya.”
Akomeza avuga ko batazi abantu babihamena kuko babizana nijoro abantu baryamye ntawababona. Ati: “Mu masaha akuze y’ijoro nibwo babizana, nibwo baba bizeye ko ntawababona. Bahamena pampegisi zakoreshejwe zirimo umwanda, kotegisi zakoreshejwe, amasashe yavuyemo inyanya zo guteka n’indi myanda itandukanye ibora igateza umunuko.”
Umugabo uvuga ko ari kavukire muri aka gace we agira ati: “Imyanda imenwa mu ishyamba ryo kwa Ruca ihashyirwa n’abakire bimukiye inaha kuko nibo bafite ibyo kumena. Kavukire turi abakene ntitwabona imyanda tujyanye mu ishyamba, ibishingwe twebwe tubimena mu murima kuko ni ifumbire. Abatagira munsi y’urugo nibo baduteza umwanda.”

Akomeza avuga ko ubuyobozi bwababwiye ko bazajya baza gutwara imyanda, ariko batarabona abayibasaba ngo bayitange.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Agasharu Musabyumugabe Ildephonse, iri shyamba ry’aho bita kwa Ruca uherereyemo yabwiye Rwandanews24 ko iki kibazo bakizi kandi kimaze igihe, ariko kizakemuka mu bihe bya vuba.
Ati: “Imyanda imenwa mu ishyamba ryo kwa Ruca irabangamye by’umwihariko abarituriye kuko umunuko ubasanga mu rugo. Ubuyobozi bw’akarere bwaratubwiye ko hazaza abantu bazajya bakusanya imyanda ikajyanwa I Sovu ku kimoteri abaturage bakishyura amafaranga runaka, ariko hashize igihe twarategereje ntitwababona.”
Mu kiganiro Rwandanews24 iherutse kugirana n’Umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege Ange, yavuze ko iki kibazo kiri mu nzira zo gukemuka igihe cyose baba babonye rwiyemezamirimo.
Ati: “Turimo gushaka rwiyemezamirimo wajya akusanya imyanda mu midugudu ya Agasharu, Agahenerezo n’Agacyamu kuko yashyizwe mu gice cy’umujyi kandi irimo guturwa cyane. Inama Njyanama yemeje ko naboneka umuturage yazajya yishyura amafaranga 2000frws ku kwezi bakamutwarira imyanda, ariko kugeza ubu rwiyemezamirimo ntituramubona turacyari mu biganiro n’ukorera mu bindi bice by’umujyi.”

Nk’uko bikubiye mu masezerano mpuzamahanga y’ i Paris (Paris Agreements) n’amasezerano mpuzamahanga avuguruye ya Kigali (Kigali Amendments), Guverinoma y’ u Rwanda yaahyizeho ingamba zo kurengera no kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe hagabanywa ibyuka bihumanya ikirere mu rwego rwo kubungabunga akayunguruzo ka Ozone. Imwe muri izo ngamba ni imicungire y’imyanda ikusanyirizwa mu bimoteri aho kunyanyagira hirya no hino aho izamura ibyuka bihumanya ikirere ikanangiza ibidukikije.