Abatuye mu mudugudu w’Agasharu bavuga ko ikibazo cy’ubujura kimaze gufata indi ntera kuko ubu noneho abajura barimo gusanga abantu mu rugo bagasiga banakoze amahano kuko aho bateye basize basambanyije umukobwa waho.
Abaturage baganiriye na Rwandanews24 ni abo abo mu Mudugudu w’Agasharu, Umurenge wa Huye, Akagali ka Rukira ari naho habereye ubu bugizi bwa nabi. Bavuga ko bari bamaze kumenyera ko badasarura ibyo bahinze kubera ubujura, ariko ngo imyaka mu murima bayimazemo none badukiriye ibyo mu nzu.
Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 45 y’amavuko agira ati: “Njyewe ntuye ino kuva kera kuko niho navukiye, ariko inzara y’inaha ihoraho ntijya ihashira kuko tugira abantu benshi badakora kandi bagakenera kurya kurusha abakora. Bitwaza ko ari abanyamujyi kandi kuba umunyamujyi ntibibuza umuntu gukora.”
Akomeza avuga ko abantu biba baba bazwi kuko nuwibwe ahita avuga izina ry’uwamwibye nubwo abibye kwa Ndizeye batabashije kubamenya.
Ati: “Amakuru y’abantu bibye kwa ndizeye bagasambanya umukobwa uhaba, twayamenye ejo mugitondo barimo kuvuga ko uwo mukobwa yajyanywe kwa muganga kuko yasambanyijwe. Nubwo ntamazina azwi, ariko abamwibye ni ab’inaha.”
Umuyobozi w’umudugudu w’Agasharu Musabyumugabe Ildephonse yemereye Rwandanews24 aya makuru agira ati: “Ejo ku wa gatatu mu masaha ya saa cyanda z’ijoro nibwo Ndizeye yampamagaye ambwira ko batewe kandi babasahuye. Nihutiye kuhagera nsanga uwo mukobwa ahari ariko afite imbaraga nke duhita twihutira kumujyana kwa muganga.”
Akomeza avuga ko uyu mukobwa aha aba aria ho akodesha atari iwabo, ariko ahamaze igihe kandi ntakindi kibazo yigeze ahagirira.
Ati: “Acuruza butiki irimo ibicuruzwa bitandukanye, ariko barayisahuye. Mu byo yatubwiye batwaye ni matela yaryamagaho, telefoni ebyiri n’ibicuruzwa bitandukanye kuko yari ataramenya ibyo batwaye byose n’agaciro kabyo. Impamvu aba bantu batafashwe yatubwiye ko babanje kumutera ubwoba ko navuga bamwica.”
Kuba abandi mu rugo bataramenye ibirimo kuba kuri uyu mukobwa, aba bajura ngo bamaze kumutera ubwoba baramusohora bamujyana hanze ku irembo basahura ntawe ubabangamiye, ubundi abasore babiri bamusimburanaho baba ariho bamusambanyiriza. Ibi byatumye ab’imbere mu rugo batamenya ibyabaye, ahubwo bamaze kugenda nibwo yabashije kugera ku rugi arahondagura ataka basohoka baje kureba ikibaye basanga yagiriwe nabi. We yavuze ko abo bantu atazi amazina yabo, ariko kuko baje habona ngo amasura yabo yabonye ayazi kuburyo bahuye yabamenya.
Amakuru Rwandanews24 yamenye ni uko ubu bujura bwihishwe inyuma n’umusore yabenze kuko ngo mu bihe byashize yamubwiye ko azamwihimuraho ndetse akaba yajyaga amuhamagara amushyiraho iterabwoba akanamubwira ko butiki acuruza izasahurwa burundu cyangwa we akahasiga ubuzima. Uyu mukobwa kuru ubu yamaze kuva mu Bitaro. Inzego z’umutekano zahise zitangira iperereza ngo hamanyekane abakoze ubu bugizi bwa nabi