Umukobwa, wo mu kigero cy’imyaka 23 mu karere ka Rutsiro yatawe muri yombi akekwaho kubyara uruhinja akarwica.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku cyumweru, tariki 01 Ukuboza 2023 mu murenge wa Gihango, akagari ka Shyembe, ho mu mudugudu wa Rugote.
Icyizihiza Alda, Umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Gihango yahamirije Rwandanews24 aya makuru avuga ko ari uruhinja n’ukekwa bahise bajyanwa ku bitaro bya Murunda.
Ati “Ku munsi w’ejo hashize umubyeyi witwa Nyiranzabonimpa Donathile yatabaje abaturanyi ko abonye uruhinja rutarashiramo umwuka mu ruhavu rw’inzu ye, maze ukekwa arafatwa ashyikirizwa Isange one stop center yo mu bitaro bya Murunda n’uruhinja ngo bitabweho ari nako iperereza rikomeza ngo hamenyekane nimba ariwe wari ugiye kwihekura.”
Icyizihiza akomeza avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu aribwo bamenye amakuru y’uko uru ruhinja rutabashije kurokora kuko rwitabye Imana.
Amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga ko abaturanyi bagiye gushyingura uru ruhinja kuri uyu wa 04 ukuboza ukekwa agahita ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Murunda, mu gihe iperereza rikomeje.
Ingingo ya 143 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko umubyeyi cyangwa umwishingizi wihekura ahanishwa igifungo cya burundu,
