Karongi: Abaturage bashinja umuyobozi kubasahura inka ku buriganya

Hari abaturage bo mu karere ka Karongi, bashinja uwahoze ayobora akagari ka Gacaca kubasahura inka bahawe mu mushinga babereye abagenerwabikorwa wa World Vision akaziha umukuru w’umudugudu azita iza Girinka.

Aha ni mu murenge wa Rubengera, akagari ka Gacaca ho mu mudugudu wa Karehe.

Aba baturage abaganiriye na Rwandanews24 bamwe bavuga ko ari abagenerwa bikorwa ba World Vision ikaba yarabahaye inka ngo zibafashe kwivana mu bukene bagatungurwa n’uburyo bazatswe ku maherere zitirirwa iza gahunda ya Girinka.

Aba baturage bavuga ko nyuma y’uko inka bahawe bazinyazwe n’uyu gitifu akarere kahise kamugororera umwanya wisumbuyeho akajya gukorera mu biro by’akarere bakaba barabuze kivugira.

Ukwishaka yagize ati “Hatoranyijwe imiryango ikennye, umwana umwe mubanjye World Vision imuha inka mu kudufasha kwifasha ngo tuve mu bukene, kuko batazahora badufasha, inka yayihawe muri 2016 nk’itungo rizamuherekeza ibyara rimwe ubundi iba ingumba, muri 2020 inka gitifu w’akagari araza arayitwambura iburirwa irengero, kandi yaragombaga gukomeza iduha ifumbire no guhangana n’imirire mibi.”

Ukwishaka akomeza avuga ko yashenguwe n’uburyo inka yayatswe na gitifu w’akagari yitirirwa girinka, akaba asaba ko yasubizwa inka ye kuko n’ubuyobozi bwakamurenganuye bwamenye ikibazo cye bukacyirengagiza.

Uwineza Angelique, Umwana w’imfubyi urera barumuna be kuko umubyeyi wabo yabataye nawe watswe inka ku maherere igahabwa umukuru w’umudugudu ibyo basanga ari akarengane bakorewe.

Ati “Twahawe inka ya Girinka mama agihari (atarantana abavandimwe), noneho World Vision igiye kuduha inka bavuga ko twemera ko iya girinka ubwo ariyo World Vision iduhaye, barabyandika ndetse barabisinyira bavuga ko tutazitura, dutungurwa no kubona baje kutwaka iyo ibyaye bavuga ko tugomba kwitura bayiha mudugudu, tukaba dusanga baraduhohoteye. Tukaba dusaba ko inka batwambuye bayidusubiza kuko baraduhohoteye.”

Uyu mukuru w’umudugudu witwa Nyirangezahayo Esperance amakuru agera kuri Rwandanews24 n’uko afite inka yahawe muri gahunda ya Girinka akayigurisha afatanyije n’uyu mu gitifu w’akagari, nyuma ahabwa iyi nka yatswe abana b’imfubyi ndetse kuri ubu akaba yitunganye n’indi yahawe umugabo we muri gahunda ya Girinka.

Mukase Valentine, Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza yaryumyeho kuri iki kibazo, kuko mu nshuro twamuhamagaye atabashije gufata terefone kandi ntasubize n’ubutumwa bugufi twamwandikiye.

Mu mwaka w’ingengo y’imari 2021/2022, Akarere ka Karongi kari kihaye umuhigo wo koroza imiryango 550, uyu muhigo kakaba karanawesheje 100%. Muri izi nka 550 harimo inyiturano n’izatanzwe n’abafatanyabikorwa b’akarere.

Gahunda ya Girinka n’imwe muzagiye zitungwa agatoki n’umugenzuzi w’imari ya Leta ko zirimo ibibazo ndetse n’intumwa za Rubanda (Abadepite) bagiye bayikemanga kenshi ko irimo ibibazo.

Ibiro by’Akarere ka Karongi
Mukarutesi Vestine, Umuyobozi w’akarere ka Karongi ubwo yarimo ashyikiriza abaturage inka zatanzwe n’Ambasaderi wa Israel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *