Abaturage bavuga ko umubyeyi utuye I Sovu ufite Umwana wavukanye ubumuga bukomatanyije ko yafashwa uyu mwana akabona ubuvuzi kuko imibereho ye idatuma uyu mwana abona iby’ibanze kenerwa bitewe n’uko ahora amukingiranye mu nzu yagiye guca inshuro nk’uko uyu mubyeyi n’abaturanyi be babibwiye Rwandanews24.
Uyu mubeyi witwa Mukeshimana avuga ko Umwana we yavukanye ubumuga, ubu akaba afite imyaka itanu y’amavuko kuko yavutse muri 2017. Ati: “Nakoraga akazi ko mu rugo, databuja aransambanya akimenya ko ntwite baranyirukana. Ntabwo mfite umuryango wari kumfasha kwita ku mwana wanjye nubwo yavukanye ubumuga bukomatanyije.”
Ku bijyanye no kuba uyu mwana yaba yarabonye ubuvuzi kugera ku myaka itanu afite ubu, uyu mubyeyi avuga ko nta buvuzi yabonye cyakora mu rwego rw’abafite ubumuga bamuhaye akagare kamufasha kwicara.

Ati: “Abahagarariye ubumuga bampaye akagare, kamfasha kugirango Umwana yicare. Ariko ntavuga, ntiyumva, ntanagenda bitewe n’uko ukuguru kwe nako gufite ikibazo. Bambwiye ko ndamutse mbonye ubufasha Umwana wanjye yavurwa agakira kuko ngo ni ikibazo cy’imitsi cyatumye agira ibi bibazo byose afite.”
Akomeza avuga ko imibereho mibi afite ariyo ituma akingirana uyu mwana munzu kuko atamujyana guca inshuro kandi ataribubone ibyo kurya amupfunyikira ngo bimufashe gukora ikiraka aba yabonye.
Ati: “Ubu ikibazo gikomeye mfite ni ibyo kurya byo kugaburira uyu mwana. Kubera kwicara mu kagare akingiranye mu nzu, byatumye arya intoki ndetse ibi bisebe byose afite ni ukwiruma. Iyo arimo kurya intoki bituma igifu gikora cyane kikagirango arimo kurya bigatuma asonza cyane. Bintera agahinda cyane kuko iyo mugaburiye ntahage biranshengura. Icyamfasha ni ukubona umwana wanjye avuwe kuko yajya anemera gusigarana n’abandi bana nanjye nkajya gushakisha.”
Akomeza avuga ko n’ibyangombwa by’ibanze atabasha kubimubonera kuko uyu mwana utabasha guhaguruka ibintu byose abikorera aho yicaye.
Ati: “Ntabwo nabona ibikoresho by’isuku byo kumwitaho kuko pampegisi zirahenda nubwo yituma aho yicaye akanyara aho yicaye simfite andi mahitamo. Mu nzu usanga hanuka inkari nubwo ngerageza kuhasukura, ariko ntizashiramo kuko guhera mugitondo aba ahanyara kugera igihe ndibutahire na nyuma yuko ntashye ntabwo hari ahandi aba aribujye.”
Abaturanyi b’uyu mubyeyi bavuga ko ubuyobozi butajya bamwumva. Ati: Ntako tutagize kugirango uyu mubyeyi ahabwe ubufasha bwo kwita kuri uyu mwana, ariko ntacyo byatanze bamubwira ko VUP ihagije agomba kuyikora ikamufasha gutunga Umwana we kandi ntibamuha amafaranga buri munsi. Baravuze ngo ntakajye gutera isesemi ku kagali.
Ati: “Uyu mwana akeneye kuvuzwa kuko tubona aramutse agiye mu mavuriro avura imitsi n’amagufwa yakira, hari abo tujya tubona bajyayo bagakira. Uretse akagare nta bundi bufasha bw’ubuvuzi twabonye yahawe. Aramutse abonye ubufasha akavuzwa byadushimisha.”
Rwandews24 yavuganye n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Sovu, amaze gusobanurirwa ikibazo yumvise ko ari icy’uyu mwana ahita akupa telefoni umunyamakuru yongeye kumuhamagara asanga telefoniye ntiyemerewe kuyimuhamagaza (blacklist).
Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye Bwana Migabo Vital, yavuze ko bagiye gushaka uko bafasha uyu mubyeyi byisumbuyeho.
Ati: Murakoze kuri aya makuru muduhaye. Kuba akora muri VUP ni bumwe mu buryo bwo kumufasha twagerageje kumuha. Ariko kuri ibyo bibazo bindi ntabwo twari tubi, tugiye kubikurikirana azafashwe.
Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye n’umuyobozi wa UPHLS Bwana Karangwa Francois Xavier, yagize ati: Murakoze kutumenyesha ikibazo cy’uyu mwana. Tugiye kubikurikirana dufatanyije n’abahagarariye abafite ubumuga mu karere atuyemo azafashwe.
Hirya no hino mu Rwanda usanga hakigaragara ihezwa rikorerwa abafite ubumuga cyane mu miryango yabo, bigatuma n’abafite ubumuga biheza kuko babona n’abo babana umunsi ku munsi batabaha agaciro nk’uko bikye.