Itangazo rya MINISANTE ku masaha y’akazi ntirivugwaho rumwe

Nyuma y’uko Minisiteri y’ubuzima isohoye itangazo rigaruka ku masaha y’akazi mu bigo by’ubuzima azatangira kubahirizwa guhera ku itariki ya 01 mutarama 2023 ryateje ururondogoro abatari bake bagaragaza ko batishimiye iki cyemezo ku mbuga nkoranyambaga.

N’itangazo rigaragaza ko mu rwego rwo gukomeza gutanga serivisi z’ingenzi z’ubuzima igihe cyose zikenewe ko amasaha y’akazi yakurikizwaga mu mwaka wa 2022 ariyo azakomeza kubahirizwa mu gihe mu bindi bigo bya Leta amasaha yahindutse.

Gahunda y’impinduka ku masaha y’akazi ndetse n’ay’ishuri igomba gutangira gukurikizwa guhera kuri iki cyumweru tariki 01 Mutarama 2023, ni umwanzuro wafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yabaye mu kwezi k’Ugushyingo 2022, aho akazi ku bakozi bakorera ibigo bya Leta kagomba kujya gatangira saa tatu za mu gitondo, kakageza saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Amasaha ya mbere ya saa tatu, abakozi bazajya bakorera akazi kabo mu rugo aho kuba mu biro nk’uko byari bisanzwe, kuko ubusanzwe akazi katangiraga saa moya za mu gitondo ku bakozi ba Leta, kakarangira n’ubundi saa kumi n’imwe z’umugoroba.

N’itangazo abantu batandukanye barivuzeho bitandukanye, nk’uko tugiye kubereka bwinshi mu butumwa bwagize icyo bubivugaho.

Uwitwa Emma Chantal yagize ati “Muragira muti status rusange igenga abakozi ba Leta ni imwe harimo n’abakora mubigo by’ubuvuzi. Haza Guma murugo bakaryama tugakora kdi bakomeje guhembwa. Horizontal promotion yaza ngo mwese nimusibire ntamusaruro mwatanze! Amasaha yagabanuka ngo mwebwe nimuyakomeze!!! Ni ibiki?”

Nyuma y’ibi bitekerezo twagarutseho n’ibyo tutagarutseho, Minisiteri y’ubuzima yashimiye abagize icyo babivugaho, banagaragaza ko Leta y’u Rwanda ishimira abakora muri serivisi z’ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *