Mu karere ka Rutsiro igikuku cyagwiriye inzu umwana w’inyaka 10 ahasiga ubuzima.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 29 Ukuboza 2022 mu murenge wa Ruhango, akagari ka Gatare ho mu mudugudu wa Kamuramira mu masaha ashyira saa mbiri z’ijoro.
Ruzindana Ladislas, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango yahamirije Rwandanews2 aya makuru.
Ati “Nibyo koko umwana witwa Imanirafasha w’imyaka 10 yapfuye azize inkangu yagwiriye inzu yari aryamyemo we na mukuru we waje gukomereka .”
Ruzindana yakomeje avuga ko iyi nkangu yatewe n’imvura nyinshi yiriwe igwa, ku hasenyutse ibyumba 2, ba nyiri nzu bahita bacumbikishirizwa n’abaturanyi no kuba bagiye kuba bakodesherejwe n’umurenge.
Umurenge witeguye gufasha uyu muryango mu kubafasha kubona iby’ibanze mu kumushyingura, nk’uko Ruzindana yabitangarije Rwandanews24.
Umurambo wajyanwe ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
