Rubavu: Umunyeshuri muri Kaminuza yasanzwe mu icumbi yapfuye

Mugengamanzi John wigaga muri Kaminuza ya UTB ishami riherereye mu karere ka Rubavu, yasanzwe munzu yari acumbitsemo yapfuye.

Ibi byabereye mu karere ka Rubavu, umurenge wa Rubavu, akagari ka Byahi ho mu mudugudu wa Buhuru, mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa 29 Ukuboza 2022.

Harerimana E. Blaise, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu yahamirije Rwandanews24 aya makuru.

Ati “Amakuru yamenyekanye muri iki gitondo, kuko aho yari acumbitse yabanaga n’umukozi, mu gitondo agiye kumukomangira ngo atunganye ibyo yari asanzwe akora ntiyakingura niko gutangira gutabaza abaturanyi, ku bufatanye n’inzego z’ibanze tubasha kwica urugi dusanga yapfuye.”

Harerimana yakomeje avuga ko yari umunyeshuri wigaga mu mwaka wa gatatu wa Kaminuza, abo mu muryango we nabo bahise bahagera.

Harerimana kandi yihanganishije abo mu muryango we kuko asanga kubura umusore ari imbaraga Igihugu n’umuryango biba bihombye.

 Rwandanews24 yamenye amakuru ko nyakwigendera yari amaze iminsi arwaye igifu, mu gihe umunsi wabanjirije uwo yapfiriyeho yiriwe asa nuwarembye ariko ntajye kwa muganga.

Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Gisenyi ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Ibiro by’akarere ka Rubavu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *