Ngororero: Ikaragiro rya Muhanda rirashinjwa guhombya aborozi nkana

Bamwe mu borozi bororera mu nzuri za Gishwati barashyira mu majwi ubuyobozi bw’ikaragiro (MCC) rya Muhanda (Bweru) kubahombya nkana.

Aha ni mu karere ka Ngororero, umurenge wa Muhanda ukaba numwe mu ifite amakaragiro arenze rimwe, kubera umukamo mwinshi uturuka mu nzuri za Gishwati.

N’ikibazo cyabaye kuwa kabiri, ubwo aborozi bagemuraga amata bagasanga umuriro wabuze bakirirwa bategereje amaso agahera mu kirere bukira batawubonye.

Bamwe mu baganiriye na Rwandanews24 batifuje ko imyirondoro yabo ijya mu itangazamakuru bavuze ko igihombo bahuye nacyo cyaturutse ku buyobozi bwa MCC ya Bweru.

Unwe yagiyi ati “Twagemuye amata nk’uko bisanzwe kuwa kabiri umuriro urabura, twayasaba Abakozi ba MCC bakayatwima barayararana bukeye tubura ibyo dukamiramo (Ibyatsi) bakibifite mu gitondo cyaho igihe babiduhereye babiduhanamo na ya mata yarayemo, abashumba babuze aho bayashira barayabyarira kugira ngo babone ibyo kongera gukamira mo.”

Abandi borozi bavuga ko ibi bakorewe bakangirwa gusubizwa amata ngo wenda banayagurishe mu giturage kuri make byabateje igihombo gikabije.

Nkusi Christophe, Umuyobozi w’akarere ka Ngororero avuga ko iki kibazo bakimenye, kuko basanze cyaratewe n’ibura ry’umuriro.

Ati “Ikibazo twakimenye mu ma saa munani z’ejo hashize, tumenya ko ari umuriro wabuze aho ku ikaragiro, tubajije kuri REG Kabaya batubwiye ko ikibazo cy’umuriro bagiye guhita bagikemura, naho iby’igihombo cy’aborozi bavuga tuzacyinjiramo turebe ko impande zombi zitashyamirana mu kwirinda ibihombo ku mpande zombi.”

Nkusi asaba aborozi gutangira amakuru ku gihe ku buryo ni gihe habayeho pane y’amashanyarazi ubuyobozi bwajya buhita bubafasha.

Amwe mu makuru twahawe n’aborozi n’uko batararangiza ubugenzuzi bwimbitse ngo bamenye ingano y’amata bahombejwe.

Mu karere ka Rutsiro na Ngororero hakunze kurangwa imihanda mibi itorohereza aborozi kugeza Umusaruro w’amata ku isoko, ibi bigatuma abenshi bavuga ko mbere yo gukora inyigo yo kubaka ibikorwa remezo nk’amakaragiro aba yatwaye leta akayabo ariko ntakoreshwe icyo yagenewe hajya hanabanza kurebwa ku mihanda.

Ikaragiro rya Bweru muri Muhanda
Amata barayabyariye ngo babone aho gukamira



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *