Umunyamakuru Freddy Ruterana w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) mu kiganiro na Rwandanews24 yahishuye ko agiye gutangira kwiga Bibiliya ari nako abifatanya no kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yezu Kristu.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yahaye Rwandanews24 nyuma y’uko avutse bwa kabiri, akabatizwa mu mazu mezi menshi.
Umuhango wo kubatizwa wabaye kuwa 24 Ukuboza 2022, ku munsi ubanziriza uwo Abakiristu bemera Noheri bayizihizaho.
Ruterana avuga ko mbere yo gutera iyi ntambwe hari benshi babyifuje ariko akaba asanga igihe cyari kitaragera, agasaba abo asize mu migenzereze mibi guhindukirira Uwiteka.
Ati “Hari benshi mu nshuti zanjye bifuje ko ntera iyi ntambwe kuva na mbere ariko igihe ubanza cyari kitaragera, niyo mpamvu kuri 24 nafashe icyemezo nkabatizwa mu mazi menshi, ariyo niyo yabaye amahitamo yanjye (Restoration church). Ubu ngiye gutangira kwiga Bibiliya ari nako mbifatanya no kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yezu Kristu.”
Ruretana akomeza avuga ko n’umubyeyi we (Maman) akiriho yigeze kwerekwa ko mu muryango we hazamo umuvugabumwa kandi avuye mubo adakeka, uwo agasanga nta wundi utari Ruretana wakuze yikundira imiziki (kubyina by’abiki gihe), kwambarira ipantalo hasi y’ikibuno no kunywa agatama.
Ruretana tumubajije icyamuteye guhindura idini, dore ko akiri umwana yabatirijwe muri kiliziya gaturika yakuyeho urujijo rw’abari ku bihuza no kuba yaba ahinduriye umukobwa.
Ati “Nta mukobwa dukundana, kandi maze imyaka itanu ntari mu rukundo, gusa nk’umuntu ugejeje mu myaka 30 icyo nacyo ni kimwe mu bigiye gusengerwa ndebe ko Imana yampa umukobwa nifuza akazambera mama w’abana banjye.”
Ruterana akomeza avuga ko icyitwa agatama yatandukanye nacyo kuri ubu agiye kujya anywa ibinyobwa bidasembuye, nyuma y’uko kigeze kumusinziriza mu kabyiniro bakamufotora ndetse akandikwa no mu binyamakuru (ikintu cyamubabaje cyane).
Ruterana amaze imyaka 7 akorera RBA, akaba urugendo rwe mu itangazamakuru arukesha Media club yo mu kigo yizemo amashuri yisumbuye (Ikiganiro ku rugendo rwe mu itangazamakuru aho anakomoza ku muyobozi w’akarere wamugoye mu kubona amakuru, tuzakigarukaho mu biganiro byacu by’ubutaha).

Ikiganiro kirambuye twagiranye na Freddy Ruterana