U Rwanda rugiye kwakira imiti irinda virusi itera SIDA

Imiti irinda visuri itera SIDA (HIV) iterwa mu rushinge (cabotegravir/CAB-LA) yitezwe kuba yageze mu Rwanda bitarenze mu mwaka wa 2024 nk’uko byemezwa n’Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC).

U Rwanda ruzaba rubaye igihugu cya kabiri cy’Afurika gitangiye gukoresha iyo miti nyuma ya Zimbabwe yayemeje mu ntangiriro z’ukwezi gushize.

Uyu muti uratanga icyizere cyo kuziba icyuho cyari mu byiciro by’abantu bafite ibyago byinshi byo gukwirakwiza virusi itera SIDA cyane cyane abagorwa no gufata imiti ibarinda kwandura mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina (preexposure prophylaxis PrEP).

Ubushakashatsi bwagaragaje ko guterwa uyu muti buri mezi abiri utanga umusaruro uri hejuru cyane mu kurinda ubwandu bwa Virusi itera SIDA by’umwihariko mu byiciro byibasirwa cyane n’iyo virusi itarabonerwa umuti n’urukingo.

Kuwukwirakwiza ni gahunda ije ikurikira amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) yatangajwe hagati muri uyu mwaka, asaba ibihugu byo ku Isi kwakira umuti mushya uterwa mu rushinge ihamya ko utekanye, wihanganirwa kandi ukora cyane kandi ukamara igihe kinini mu mubiri uwurinda kwandura VIH/SIDA.

Dr. Eric Remera, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana ubwandu bwa VIH n’ubushakashatsi ku kwirinda icyorezo cya SIDA muri RBC, yabwiye Taarifa ko uwo muti uzaba watangiye gukoreshwa mu Rwanda hagati y’umwaka wa 2023 na 2024.  

Yagize ati: “Hatagize igihinduka, uwo muti uzaba uhari hagati ya 2023 na 2024. Kuri ubu mu bintu byinshi by’ingenzi RBC iri gukora, harimo ko yatangiye gukorana n’impuguke mu buvuzi kugira ngo hamenyekane umubare w’abantu bazakenera guhabwa uyu muti baterwa mu rushinge.”

Biteganyijwe ko uyu muti nugera mu Rwanda uzatangira gutangwa ku bigo nderabuzima binyuze muri gahunda isanzwe yo gutanga imiti. Ikindi kandi imiryango itegamiye kuri Leta irwanya SIDA na yo izagezwaho iyo miti kugira ngo abaterwa ipfunwe no gufatira iyo miti kwa muganga baye babasha kuyibona ahantu haboroheye.

Umwe mu baganga bakorera mu Mujyi wa Kigali yagize ati: “Ntekereza ko iyi miti izagezwa no ku miryango itegamiye kuri Leta aho abayikeneye bajya bayihasanga nk’uburyo bwiyongera ku kuba bayibona ku bigo nderabuzima no ku bitaro bisanzwe.

Umuti wa CAB-LA wamaze kwemezwa n’ibigo bishinzwe ubuziranenge bw’imiti nk’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gishinzwe imiti n’ibiribwa (FDA) n’Ikigo gishinzwe Imiti cyo muri Australia.

Ikigero cy’ubwandu bwa virusi itera SIDA mu Rwanda kimaze imyaka irenga 10 kibarirwa ku kigero cya 3% ariko imibare ya vuba igaragaza ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 ari rwo rwibasiwe n’ubwandu bushya bw’icyo cyorezo.

Imibare yo mu 2019 yagaragazaga ko mu Rwanda hari abantu nibura 210,000 bafite virusi itera SIDA. Abagore bafite virusi itera SIDA babarirwa ku kigero cya 3.7% mu gihe abagabo bari ku kigero cya 2.2%. Abafite visuri itera SIDA biganje mu mijyi aho bagera kuri 4.3% mu gihe mu cyaro babarirwa muri 2.2%

OMS igaragaza ko imibare y’ubwandu bushya ku Isi yagumye kuri miliyoni 1.5 mu mwaka wa 2020 n’uwa 2021. Gusa bivugwa ko buri munsi mu mwaka ushize wabarurwagamo nibura abantu 4,000 bashya banduye VIH cyane cyane mu bakora uburaya, mu batinganyi b’abagabo, mu bitera ibiyobyabwenge bakoresheje inshinge, abari muri gereza n’abandi babana bahuje ibitsina).

Bivugwa ko ibyo byiciro bagize 70% y’abantu bashya bandura virusi itera SIDA ku Isi.

U Rwanda ruri mu bihugu bike by’Afurika bigaragaza umwihariko mu gukumira no gutanga imiti igabanya ubukana bwa SIDA, aho usanga gahunda nyinshi zo ku rwego mpuzamahanga ari ho zitangirira mbere y’uko zikwira no mu bindi bihugu. Imiti igabanya ubukana kugeza ubu mu Rwanda itangirwa ubuntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *