Na Annonciata Byukusenge
Bamwe mu batuye akarere ka Huye bavuga ko indwara ya bilariziyoze batayizi ndetse ko batarabona umuntu uyirwaye nubwo ubushakashatsi bwashyize ahagaragara na RBC bugaragaza ko akarere ka Huye kagaragaramo iyi ndwara ku kigero kiri munsi ya 30%, abagera kuri miliyoni 4 mu gihugu hose bakaba bayirwaye barimo abana bagera kuri miliyoni 1.600.
Abaturage baganiriye na Rwandanews24 ni abatuye mu kagali ka Rukira baturiye igishanga cya Ndobogo kigabanya Umurenge wa Mbazi n’uwa Huye ahagaragara abana bamara umwanya munini mu mazi mabi ari nayo abantu banduriramo bilariziyoze.
Uwamahoro ni umubyeyi w’abana batutu, atuye mu mudugudu wa Kubutare. Aganira na Rwandanews24 yagize ati: “Kuba abana bacu bidumbaguza mu mazi y’ibiziba ni uko baba bagiye kuvoma mu gishanga, nk’ubu mu gihe cy’imvura usanga baba bakina n’udukoko two mu mazi bigatuma bayatindamo kandi wumva bayanduriramo inzoka.”

Abajijwe niba asnzwe afite amakuru ku nzoka za bilariziyoze zandurira mu kumara igihe kinini mu mazi mabi, yagize ati: “Njyewe sindabona umuntu urwaye izo nzoka, ariko nkurikije uko wavuze aba ameze inaha abana benshi bashobora kuba bazirwaye kuko usanga bafite inda zibyimbye hakaba n’abo bavuga ngo ni igisyo barwaye.”
Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko we ati: “Biragoye niba izo nzoka zandurira mu mazi mabi. Ubu se ko duhinga umuceri mu gishanga kandi tukiriza umunsi wose dukandagiye muri ayo mazi, bivuze ko tuzirwaye natwe?”

Mu gusubiza uyu muhinzi w’umuceri hifashishijwe ibyatangajwe na RBC ko abantu bafite ibyago byishi byo kwandura inzoka za bilariziyoze ari abahinzi bakorera ubuhinzi mu bishanga, abakozi bo mu rugo, abana, abarobyi n’abandi bashobora kugira akazi gatuma bamara igihe kirekire mu mazi.
Abajijwe impamvu mu gishanga cya Ndobogo hagaragaramo abana benshi bagiye kuhavoma bigatuma bahura n’amazi mabi bashobora kwanduriramo izi nzoka yagize ati: “Uyu mudugudu wacu urimo abantu benshi batishoboye kuburyo kubona amafaranga 20frws yo kuvoma ku kazu bibagora. Nibyo bituma bohereza abana kuvoma ku kabande amazi atagurwa kuko ari isoko.”
Umwe mu bana Rwandanews24 yasanze muri iki gishanga arimo kuvoma amazi mabi mu mugezi, yagize ati: “Aya mazi ntabwo ari ayo gukoresha mu rugo, ahubwo ni ayo kubakisha. Ndimo kuyajyana aho ndimo gukora akazi kuko nshaka ko kuri bonane nzagura umwenda mushya n’inkweto nkazabona izo nzajya nigana mu gihembwe cya kabiri.”
Abajijwe niba ababyeyi be batabimugurira, uyu mwana yavuze ko ababyeyi be bafite amikoro macye nta bushobozi bwo kuba bazimugurira ariyo mpamvu yemera agakandagira mu mugezi kandi ashobora kwanduriramo inzoka za bilariziyoze.
Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Rukira Umutono Christine, yagize ati: “Dukora ubukangurambaga mu rwego gushishikariza abaturage bacu kwita ku isuku n’isukura kugirango birinde bihagije inzoka za bilariziyoze nk’uko akagali kacu katoranyijwe mu guhabwa ibinini byo kurwanya bilariziyoze.”
Akagali ka Rukira katoranyijwe mu tugali tugize Umurenge wa Huye kuko ngo kazengurutswe n’ibishanga aribyo Munyazi ikagabanya n’umurenge wa Mbzi, Nyamuko ikagabanya n’umurenge wa Ngoma nigishanga cya Kumusizi giherereye mu murenge wa Huye nyirizina.

Umujyanama w’ubuzima uhagarariye abandi mu kagali ka Rukira, Bizimana Emmanuel aganira na Rwandanews24 yagize ati: “Inzoka za bilariziyoze inaha zirahari ku buryo RBC mu mpera z’Ugushyingo 2022 yaduhaye ibinini byo guha abaturage kuko dukikijwe n’ibishanga abana bidumbaguzamo kuko nubwo wabatuma ahantu usanga abenshi batinda banyuze mu gishanga kwidumbaguza.”
Abajijwe niba barahawe n’ibinini by’ubundi bwoko byabafasha kwirinda no kurwanya izindi nzoka ndetse n’ingano y’ibyo batanze kuri buri muntu, yagize ati: “Ibinini RBC yaduhaye n’ibya bilariziyoze gusa. Twabitanze hakurikijwe uburebure bwa buri muntu kuko burya uburebure bw’umuntu bugaragaza ubushobozi bw’imbaraga afite.”
Akomeza avuga ko umuntu wahawe ibinini bicye yahawe bitatu, naho uwahawe byinshi yahawe 5. Ati: “Abantu bafite guhera kuri metero 1.70 kuzamura baari bagenewe ibinini bitanu, guhera kuri metero 1.50-1.69 bahabwaga ibinini bine, abafite ya metero 1-1.49 bahabwaga ibinini bitatu, naho munsi yaho bagahabwa ibinini bibiri. Si aba bahawe ibinini gusa kuko abana bari munsi y’imyaka itanu nabo bahawe ibitonyanga.”

U Rwanda rwiyemeje kurandura burundu ubwandu bw’ inzoka za bilariziyoze (schistosomiasis / Bilharzia) mu 2030, kuko bigaragara ko abantu miliyoni 4.3, barimo abana miliyoni 1.6, bakeneye imiti ikingira indwara ya bilariziyoze nk’uko bikubiye mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2017.