Rubavu: Itangazo ribuza Abacuruza utubari kurenza saa moya z’ijoro bagikinguye ntirivugwaho rumwe

Ubuyobozi bw’akagari ka Mahoko mu kubungabuka umutekano muri bihe by’iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani bwasohoye itangazo rivuga ko utubari tutemerewe kurenza saa moya dufunguye, n’itangazo ryasamiwe hejuru n’abaturage bataryakiriye kimwe. Ubuyobozi bw’umurenge buti “Twarihagaritse.”

N’itangazo ryashyizweho umukono na Serugendo Eneass, umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagari kuwa 23 ukuboza 2022.

Nyuma yo kubona iri tangazo rikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, Rwandanews24 twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’umurenge.

Itangazo rikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga rivuga ko amabwirizwa yashyizwemo agoye kuyubahiriza

Mugisha Honore, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanama maze mu butumwa yaduhaye ku rukuta rwa whatsapp adutangariza ko ishyirwamubikorwa ry’iri tangazo basanze ribangamiye abaturage bararihagarika.

Ati “Twabihagaritse kuko ryari ribangamiye abaturage.”

<

Mugisha Honore twamenye amakuru ko yari mu isengesho akaba ariyo mpamvu atabivuzeho byinshi.

Abaturage batandukanye bose bakomezaga barikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga bose ntibarivugagaho rumwe.

Ni kenshi abayobozi basohora amatangazo abangamiye ukwishyira ukwizana kw’abaturage ishyirwa mu bikorwa ryayo rikagenda nka nyombere.

Mu minsi yashize turabibutsa itangazo umuyobozi w’akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine yigeze gusohora rikumira abakekwaho ubusinzi, abambaye imyenda migufi (mini) kwakirwa mu tubari ariko byagiye nka nyomberi.

UMWANZURO WA MAYOR WA KARONGI WO GUKUMIRA UBUSINZI NTUVUGWAHO RUMWE, ESE ABAFITE UTUBARI BAVUGA IKI?

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.