Rutsiro: Umwana w’imyaka 2 yaguye mu mugezi arapfa

Umwana w’imyaka 2 wo mu karere ka Rutsiro mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu yaguye mu mugezi arapfa.

Ibi byabaye mu masaha ashyira saa yine z’igitondo kuri uyu wa 23 Ukuboza 2022 mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Mushonyi, akagari ka Kaguriro ho mu mudugudu wa Kabere.

Ni umwana witwa Nisingizwe Marie Rene, yaguye mumugezi wa Butana ahita yitaba Imana. Birakekwa ko yaguyemo asanze abari bari gukorera kawa hakurya y’uwo mugezi.

Mwenedata Jean Pierre, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Mushonyi yahamirije Rwandanews24 aya makuru.

Ati “Nibyo koko umwana yaguye mu mugezi asangwa yapfuye, umurambo we wajyanwe ku bitaro bya Murunda ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

<

Mwenedata yasabye ababyeyi kurushaho kwita ku bana babo hirindwa ko hari ikibi cyababaho.

Ibiro by’Akarere ka Rutsiro

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.