Guverineri Habitegeko yahaye umukoro abafatanyabikorwa b’akarere ka Rubavu

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Rubavu, Habitegeko Francois Guverineri w’intara y’iburengerazuba yahaye umukoro abaje kumurika ibyo bakora wo guhangana n’ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi yiganje mu bana bari munsi y’imyaka 5.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 21 ukuboza 2022, ubwo hatangizwaga Open day ya DJAF Icyerekezo Rubavu yamaze iminsi itatu yitabiriwe n’abafatanyabikowa 71 baturuka mu mirenge itandukanye y’aka karere.

Habitegeko nyuma yo kubona ko muri aka karere ka Rubavu higanje ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi byiganje mu bana bo muri karere bamwe bafata nk’kigega cy’igihugu yabasabye gushyira imbaraga mu guhangana n’ibi bibazo.

Habitegeko yagize ati “Igwingira ni kimwe mu bibazo bihangayikishije Igihugu, kuko abo bana banyu nibagwingira kandi aribo Rwanda rw’ejo Igihugu kizaba gihombye abayobozi b’ejo hazaza, murirwanye mu bishizeho umwete muzatsinda.”

Kubwa Guverineri Habitegeko asanga buri munyarwanda abigizemo uruhare igwingira n’imirire mibi mu ntara y’iburengerazuba ryaba amateka, kuko urisanga mu turere turimo nk’udufatwa nk’ikigega cy’Igihugu.

Bishop Gakunde Felix, Perezida w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere muri Rubavu (JADF ICYEREKEZO), yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga ku babyeyi bakorana umunsi ku munsi, kugira ngo hirindwe igwingira ry’abana kuko icyo baharanira ari ukuzamura iterambere ry’abaturage bita no ku mibereho yabo.

Yemeza ko umubyeyi iyo adashoboye gusukura ibyo agaburira umwana, ibyo arya biba byuzuyemo inzoka zigenda mu biryo zagera mu mubiri zigakura.

Yasabye abafatanyabikorwa bagenzi be kumenya ko umubyeyi akwiye gukangurirwa kumenya ko ubuzima bw’umwana bwubakwa neza mu minsi 1000, kugira ngo atazagwingira bikagira ingaruka ku hazaza he n’ah’Igihugu muri rusange.

Mukarukundo Esperance, Umurenge wa Kanama mu kagari ka Kamuhoza avuga ko bagerageza gukora ibishoboka ngo bahangane n’igwingira n’ubwo bagihura n’imbogamizi zisaba ko Leta yakongeramo imbaraga.

Ati “Iyo umubyeyi akimara gusama inda tumusaba gutangira kurya indyo yuzuye kugira ngo umwana atwite arindwe igwingira, yamara kwibaruka umwana akamwonsa amezi 6 nta kindi kintu amuvangiye, nyuma agatangira kumuha imfashabere, kuko twasanze umwana agwingira m minsi 1000 akivuka.”

Mukarukundo akomeza avuga ko iyo umubyeyi yakurikiranye umwana kuva agisamwa kugeza ku myaka ibiri atigera agwingira, yamara kwegera hejuru agahambwa indyo yuzuye kuko nta mubyeyi n’umwe wabura ubushobozi bwo kugaburira umwana indyo yuzuye.

Ikindi asanga kuba harashyizweho ibigo mbonezamikurire byunganira ababyeyi ku kurwanya igwingira ry’abana kuko bapimiramo abana, bakigishwa gutegura indyo yuzuye, aband bagahabwa ifu y’igikoma n’amata.

Mukarukundo ashimira Leta yabarebeye kure ikabegereza ibigo mbonezamikurire kuko hai ababyeyi batabashaga kwibonera ibikoma bakaba babihasanga.

Mukarukundo asanga ikibazo kigihari ari uko umwana ahabwa amata rimwe mu cyumweru ku bigo mbonezamikurire, agasaba Leta kuba yashaka ubushobozi abana bakajya babihabwa buri munsi aribyo byatuma igwingira n’imirire mibi biba amateka mu bana.

Iyo umwana agwingiye bigira ingaruka ku muryango, ku gihungu no ku baturanyi kuko bose bahora bamuhangayikiye ngo barebe ko yava mu igwingira. Kuko Igihugu amafaranga gikoresha mu bigo mbonezamikurire yagakoreshejwe mu bikorwa by’iterambere.

Imibare igaragazwa n’ubushakashatsi igaragaza ko ku rwego rw’Igihugu abana bafite ikibazo cy’igwingira bageze ku kigero cya 33%, aho kuva mu 2010, byagaragaye ko Uturere tw’Intara y’Iburengerazuba tuza mu myanya ya mbere mu kugira abana bafite igwingira n’imirire mibi, kandi ari yo Ntara ikize ku biryo kurusha izindi. Mu gihe Akarere ka Rubavu kabarurwamo abana bagera kuri 40% bagwingiye bari munsi y’imyaka itandatu nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bw’Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) ku buzima n’abaturage.

Guverineri Habitegeko niwe watangije ku mugaragaro Open Day mu karere ka Rubavu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *