Rubavu: Mukamazera w’imyaka 80 arasaba ubuyobozi inzu y’amasaziro

Mukamazera Rose w’imyaka 80 uvuga ko arambiwe gusaza asembera mu gasozi, arasaba ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu inzu y’amasaziro (kuzapfiramo).

Mukamazera atuye mu karere ka Rubavu, umurenge wa Rugerero, akagari ka Rugerero ho mu mudugudu wa Kibaya, aho acumbikiwe n’umubyeyi nawe udafite ubushobozi n’umucumbikiye nawe atunzwe no guca inshuro.

Yaba Mukamazera n’abaturanyi be mu kiganiro na Rwandanews24 badutangarije ko abayeho nabi akaba icyo ubuyobozi bwamufasha cy’ibanze ari ukumuha inzu yo kubamo ndetse no kumufasha kubona ikimutunga.

Kuri Mukamazera asanga ubuyobozi butamwitaho akaba ariyo mpamvu abayeho nabi.

Ati “Nta muyobozi unyitaho ngo agire ati uriya mukecuru abayeho nabi, kuva nahunguka mu 1994 mvuye muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo, Ubuyobozi bwarancumbikishije ariko inzu nyirayo aza kuyinsohoramo, njya gusembera n’abana banjye, kuri ubu nkaba nsaba ubuyobozi inzu yo kuzapfiramo, si nzapfe nsembera, kandi nararwaye umugongo, amavi n’izindi ndwara z’abageze muzabukuru ntan’icyo nkibasha kwikorera.”

Mukamazera akomeza avuga ko nyuma yo gusohorwa munzu yari yarahawe n’umurenge agasembera yaje kujya kubana n’umukwe we ku Mukamira kuri Nyabihu kubera imbeho akajya ahora arwaye ahitamo kugaruka gusembera muri komini umubyeyi we (papa) yiciwemo mu cyahoze ari Nyantomvu.

Nyiransabimana Emmelyne, umaze umwaka acumbikiye Mukamazera avuga ko uyu mukecuru abayeho nabi.

Ati “Abayeho nabi, kuko umukazana we ariwe wamuzanye kumucumbikisha, kandi akumba k’inzu kamwe abamo akabanamo n’abahungu be birirwa babungera kuva bavuka babaho mu buzima bwo gusembera, kurya bisaba ko abizanirwa n’abaturage cyangwa umukazana we agateka akamuzanira.”

Nyiransabimana avuga ko uretse mudugudu nta wundi muyobozi urabasha kumugeraho ngo arebe uko abayeho.

Nyirindekwe Joseph, utuye mu mudugudu watujwemo abarokotse jenoside yakorewe abatutsi nawe ahamya ko uyu mukecuru abayeho nabi.

Ati “Nyir’inzu yaraje ayimusohoramo none arimo gusembera, dusanga kuba atubakirwa nk’abandi ari akarengane akaba yakorerwa ubuvugizi kuko arababaje cyane kandi abayeho nabi, afite n’abahungu babiri b’aba demobe barara aho babonye cyangwa bakaza kurarana na nyina.”

Nyirindekwe asanga uyu mukecuru yararangaranwe n’ubuyobozi kuko ntawigeze abasha kumushingira igiti, agasohorwa mu nzu nyirayo agahita ayikuramo amadirishya n’inzugi igasiraga ari ikirangarizwa kigiye gusenyuka.

Mu baturage benshi baganiriye na Rwandanews24 bose icyo bahurizaho n’uko Mukamazera abayeho nabi kuva yasemberezwa muri 2003, bagahuriza ku kuba nawe ubuyobozi bwakamwibutse bukamufasha kubona icumbi.

Nzabahimana Evariste, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero yabwiye umunyamakuru wa Rwandanews24 ko iki kibazo batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana.

Ati “Turabikurikirana turebe icyo twamufasha kuva ikibazo cy tukimenye.”

Amakuru Rwandanews24 ifite n’uko aba baturage bose nta numwe wigeze abasha kugeza ikibazo cy’uyu mubyeyi ku buyobozi.

Muri uyu mudugudu w’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi ho mu murenge wa Rugerero hatujwemo imiryango 50, imiryango imwe ikaba yaratangiye gusanurirwa amazu kuko ayo bubakiwe yatangiye kwangirika ndetse atakijyanye n’igihe.

Ubuyobozi n’Abanyamakuru ba Rwandanews24 baboneyeho kubifuriza Noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2023.

Mukamazera Rose w’imyaka 80 avuga ko arambiwe gusaza asembera mu gasozi, agasaba ubuyobozi inzu yo kuzapfiramo (Photo: Koffito)

Kurikira ikiganiro kirambuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *