Mu gihe isi ihangayikishijwe n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibi ndetse n’ingaruka zayo zirimo izituma hagwa imvura nyinshi igateza Ibiza, abatuye mu karere ka Nyamagabe bo bavuga ko bagiye guhangana n’izi ngaruka nyuma yo guhabwa ibigega bifata amzi yok u nzu nk’uko abaganiriye na Rwandanews24 babivuga.
Muri Gashyantare 2022 nibwo Rwandanews24 yabagejejeho inkuru ya bamwe mu baturage bo mu mirenge itandukanye y’ akarere ka Nyamagabe bavugaga ko amikoro macye ariyo atuma batagira ibigega bifata amazi yo ku nzu mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kurengera ibidukikije. Nyamagabe: Ubushobozi bucye butuma batagira ibigega bifata amazi.
Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye n’ Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe Ubukungu Bwana Habimana Thadée, yari yavuze ko bakomeje gukora ubukangurambaga kugirango abaturage bakore ibishoboka mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe birimo kurwanya isuri no kwishyira hamwe bakibumbira mu matsinda. Yongeyeho ko bazakomeza gukora ubuvugizi bafatanyije n’abafatanyabikorwa b’aka karere ngo abaturage b’amikoro macye babone ibigega bifata amazi.
Yagize ati: “Abaturage bazi akamaro ko gufata amazi yo ku nzu kuko arasenya akanatiza umurindi atemba aturutse ku misozi ugasanga ateje isuri. Abaturage nabo bagomba kugira uruhare bakanishakamo ibisubizo kuko baramutse bishyize hamwe bakegeranya amafaranga yo kugura ibigega dushobora kubakorera ubuvugizi tukabahuza n’ababicuruza bakabibahera ku giciro gito.”
Mukankundiye Antoinette ni umwe mu bahawe ikigega gifata amazi yok u nzu. Atuye mu murenge wa Uwinkingi, akagali ka Mudasomwa. Aganira na Rwandanews24 yagize ati: “Mbere yo kubona ikigega gifata amazi imvura yansenyeye inzu, isuri intwarira umurima wo munsi y’urugo kubera amazi yok u nzu. Ubu ndashimira ubuvugizi twakorewe kuko byatumye ubuyobozi bwacu budushakira abaterankunga barabiduha, ayo twizigamiyi tuyashakamo icyo gukora kiduteza imbere.”
Mugenzi we Ntirushwa Alphonse nawe ni umwe mu bahawe ibigega bifata amazi. Atuye mu murenge wa Cyanika, akagali ka Kiyumba, umudugudu wa Gikomero.
Ati: “Mu karere kacu haje abaterankunga bagiye gutanga ibigega bahera ku batishoboye b’amikoro macye. Ndashimira Itangazamakuru ryadufashije rikadukorera ubuvugizi, ubu tukaba duhagaze neza ku ngamba yo gufata amazi yo ava ku nzu mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”
Mu kiganiro cyihariye Rwandanews24 yagiranye n’Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Bwana Niyomungeri Ildebland, yavuze ko nubwo abaturage b’amikoro macye batagezweho n’ibigega bifata amazi ariko byibura bamwe mu bababaye kurusha abandi barabibonye.
Ati: Twabonye umufatanyabikorwa muri gahunda yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe adufasha mu bikorwa bitandukanye. Ni Ikigo cyo mu Buhorande cyitwa Irish Aid binyuze mu mushinga wa Trocaire utari uwa leta. Bahaye abaturage ibigega bifata amazi, abandi babigisha gukora Imbabura zirondereza ibicanwa mu rwego rwo kubungabunga amashyamba.”
Abajijwe niba gahunda bari bafite yo gukangurira abaturage kwibumbira hamwe ngo bisungane bagure ibigega yarasubitswe, yagize ati: “Ubukangurambaga burakomeje kuko ntabwo ubufasha bwageze kuri bose. Abagize amatsinda yahawe ibigega amafaranga bizigamiye yabafashije kwiteza imbere, naho abataragezweho n’ubufasha bakomeje kwizigama kugirango bazabashe kwigurira ibigega bifata amazi igihe hatabonetse umufatanyabikorwa.”
Nk’uko bikubiye mu masezerano mpuzamahanga y’ i Paris (Paris Agreements) n’amasezerano mpuzamahanga avuguruye ya Kigali (Kigali Amendments), Guverinoma y’ u Rwanda yashyizeho ingamba zo kurengera no kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Imwe muri izo ngamba harimo n’ibigega bifata amazi ava ku nzu ari nabyo aba baturage bo mu karere ka Nyamagabe bahawe.